RFL
Kigali

Paris Jackson, umukobwa wa Michael Jackson yanze ubuvuzi nyuma yo kugerageza kwiyahura

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/03/2019 17:32
1


Mu minsi ishize nibwo Paris Jackson, umukobwa w’ikirangirire Michael Jackson yagerageje kwiyahura. Kimwe mu byaketswe byaba byarabimuteye harimo filime ‘Leaving Neverland’ ishinja umubyeyi we gusambanya abana. Nyuma y’ibi, uyu mukobwa yanze guhabwa ubufasha.



Paris Jackson ni umukobwa w’imyaka 21 akaba umwana wa kabiri wa Michael Jackson. Kuwa gatandatu tariki 16/03/2019 nibwo yikase imitsi yo ku maboko agerageza kwiyahura ariko bamufatirana ataratakaza amaraso menshi bamujyana kwa muganga.

Nyuma yaho, uyu mukobwa yasabye ibitaro kumureka agasohoka akajya kwivuriza mu bindi bitaro, nyamara yarabeshyaga nta handi yari agiye kwivuriza. Bamwe mu nshuti ze za hafi zamushishikarije guhabwa ubufasha mu kigo cyamufasha mu by’amarangamutima ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge (rehab) ariko undi arabyanga. Uretse iyi filime ‘Leaving Neverland’ ishinja Michael Jackson gusambanya abana b’abahungu, Paris Jackson asanzwe akoresha ibiyobyabwenge bitandukanye ku buryo kuba yatekereza kwiyahura byaturuka ku mpamvu nyinshi.

MJ

Paris Jackson niwe mukobwa wenyine Michael Jackson yabyaye

Paris Jackson asanzwe ari umunyamideli, umukinnyi wa filime ndetse n’umwe mu bantu bavugwa cyane mu itangazamakuru (media personality). Niwe mukobwa wenyine Michael Jackson yabyaye, ndetse iyi si inshuro ya mbere agerageje kwiyahura. Uyu mukobwa aryamana n’abantu b’ibitsina byombi (bisexual) gusa ubu ari mu rukundo n’umusore witwa Gabriel Glenn.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nakumiro5 years ago
    Aliko karande nimbi nukuli, uyunawe wabonagiye gupfa urwa wamukobwa wa whitney houstoN na bobby brown!!!! Ndeberukuntu kamaze kubagakecuru kumyaka21 gusa!!!!! ubuzima bwabastars ntihakagirubwifuza cg ngwabyifulize abazamukomokaho, ubu ababana babyawe nabastars ntakindi balikuzira uretsekuba victims yuko ababyeyibabo babarezenabi, ntarukundo babahaye, ntamwanya balibabafitiye, babajugunyiraga gusa abakozi ubundi bakabagurira ibikinisho nibindibirangaza byosebibaho, rwose ntacyo batabaguriraga aliko bakabima kimwe cyangombwa kitanagurwamafranga; "URUKUNDO". Ukukwijandika mubiyobyabwenge no mubutinganyi nokwiyahura ibibyose ningaruka zokutagira urukundo rwababyeyi ntakindi, ibibyose nibimenyetso byokwiyanga kuko umuntu atangicyafite bivuzengo utarahawe urukundo nababyeyi ntiwamenya kurutanga kubandi cg nawubwawe kurwiha ngowikunde ntibishoboka, umwanankuwo akurana icyocyuho niyo wamugenzute ntiwashobora kuzibicyocyuho. IMANA Ibarengere nukuli birababaje





Inyarwanda BACKGROUND