RFL
Kigali

Twaganiriye n’abahanzi bakomeye i Burundi; B Face na MB Data bari i Kigali aho baje gufatira amashusho y’indirimbo –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2019 12:12
2


B Face na MB Data ni bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’Uburundi kabone nubwo batarashinga imizi mu karere, aba bahanzi muri iyi minsi bari kubarizwa I Kigali aho barikumwe na Dj Paulin wabahurije mu ndirimbo bari gufatira amashusho ari gufatwa akazanatunganywa na Bagenzi Bernard.



Mu kiganiro kigufi twagiranye naba basore badutangarije ko mu by’ukuri bari I Kigali mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyemo na Dj Paulin uyu akaba ari umwe mu ba Djs mpuzamahanga Uburundi bufite ubimazemo igihe. Uyu mugabo akaba yaratangiye gukora aka kazi mu mwaka wa 2000 ubwo yabaga mu gihugu cy’Ububiligi.

Mu kiganiro naba bahanzi batangarije Inyarwanda ko mu by’ukuri bahisemo kuza gufatira amashusho y’indirimbo yabo mu Rwanda kuko basanga ari uburyo bwo kwagura muzika yabo dore ko baba bagomba guhura nabanyamakuru bo mu Rwanda ndetse bakizera neza ko uwakoze iyi ndirimbo azanabafasha mu kuyamamaza byanayiviramo kwamamara mu Rwanda cyane ko bo bamaze kubaka izina mu gihugu cy’Uburundi  nubwo naho batagiye kuhareka.

B FaceB Face, Dj Paulin na MB Data ubu bari i Kigali

Aba basore bahurije ku kuba bashaka ko ibihangano byabo byacurangwa no mu Rwanda cyane ko i Burundi indirimbo z’abanyarwanda zicurangwa bityo ngo uburyo bwo kwiyegereza abanyarwanda ni ukuba hafi y’u Rwanda naho bakahakorera cyane ko aba bahanzi bafata u Rwanda nk’igihugu cy’abavandimwe n’Uburundi.

Iyi ndirimbo ya Dj Paulin aba bahanzi baje gufatira amashusho mu Rwanda yitwa “Donado” ikaba imaze iminsi mike ikozwe bakaba baje kuyifatira amashusho hano mu Rwanda. Icyakora amakuru agera ku Inyarwanda ni uko iyi ndirimboari imwe mu zikunzwe bikomeye I Burundi.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA B FACE NA MB DATA

UMVA HANO INDIRIMBO ABA BAHANZI BAJE GUKORERA AMASHUSHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kenny Darcy igirineza5 years ago
    Indirimbo yitwa Doda apana donado
  • Ernest habarugira5 years ago
    Turabakurikirana cane ariko bamuduha amakuru meshi Ava mu bahanzi bibirundi





Inyarwanda BACKGROUND