RFL
Kigali

CYCLING: Du Plooy Rohan uheruka mu Rwanda yahamagawe mu bakinnyi 15 bazaserukira Afurika y’Epfo muri shampiyona ya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/03/2019 18:22
0


Du Plooy Rohan umunya-Afurika y’Epfo ukinira ikipe ya Pro Touch y’imbere mu gihugu akaba anaheruka muri Tour du Rwanda 2019, kuri ubu ari mu bakinnyi 15 bagomba guhagararira iki gihugu muri shampiyona ya Afurika 2019 izabera muri Ethiopia.



Ni irushanwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 14 dore ko ku nshuro ya 13 ryabereye mu Rwanda, igihugu cya Erythrea kiganza mu midali. shampiyona ya Afurika izabera i Bahir Dar muri Ethiopia kuva tariki 15-19 Werurwe 2019.

Mu bakinnyi 15 bahamagawe nk’ikipe y’igihugu ya Ethipia barimo na Du Plooy Rohan uheruka muri Tour du Rwanda 2019, isiganwa ryari ku gipimo cya 2.1 rigasiga abaye umukinnyi wa mbere warushije abandi imbaduko hagati mu rugendo (Intermediate Sprint) kuko yakunze guca ahari icyapa cya SP ari imbere.

Mu bandi bakinnyi bakomeye bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo barim; Ryan Gibbons, Stefan de Bod, Jayde Julius na Dlamini Nicholas.


Du Plooy Rohan uheruka muri Tour du Rwanda 2019

Mu ikipe bahamagaye kandi harimo n’abakobwa kuko Carla Oberholzer ufite shampiyona ya Afurika y’Efpfo ya 2018 ni umwe mu bakobwa batatu bazaba bagize ikipe y’igihugu nkuru bakaziyongeraho umukobwa umwe (Charlissa Schultz) uzakina mu bakobwa bakiri bato.

Dore abakinnyi rusange bazahagarira igihugu cya Afurika y’Epfo:

Mu bakinnyi bazahatana mu cyiciro cy’abagabo bakuru (Men Elite & U23), Afurika y’Epfo izaba ifite; Ryan Gibbons, Jacques Janse van Rensburg, Stefan de Bod, Nicholas Dlamini, Rohan du Plooy na Jayde Julius. Mu bahungu bakiri bato bazaba bafite; Tiano Da Silva, Damon Fouchee na Dian Fritz.


Du Plooy Rohan inyuma ya Nsengimana Jean Bosco abakinnyi bazahurira muri shampiyona ya Afurika muri Ethiopia 2019

Carla Oberholzer, Liezel Jordaan.Zanri Rossouw, Joanna van de Winkel na Sanet Coetzee nibo bazahagarira Afurika y’Epfo mu bakobwa bakuru  mu gihe Charlissa Schultz azaba ahatana mu bangavu bagenzi be.


Ryan Gibbons nawe ari mu bakinnyi bazahagararira Afurika y'Epfo     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND