Du Plooy Rohan umunya-Afurika y’Epfo ukinira ikipe ya Pro Touch y’imbere mu gihugu akaba anaheruka muri Tour du Rwanda 2019, kuri ubu ari mu bakinnyi 15 bagomba guhagararira iki gihugu muri shampiyona ya Afurika 2019 izabera muri Ethiopia.
Ni irushanwa
mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 14 dore ko ku nshuro ya 13 ryabereye mu
Rwanda, igihugu cya Erythrea kiganza mu midali. shampiyona ya Afurika izabera i
Bahir Dar muri Ethiopia kuva tariki 15-19 Werurwe 2019.
Mu bakinnyi
15 bahamagawe nk’ikipe y’igihugu ya Ethipia barimo na Du Plooy Rohan uheruka
muri Tour du Rwanda 2019, isiganwa ryari ku gipimo cya 2.1 rigasiga abaye
umukinnyi wa mbere warushije abandi imbaduko hagati mu rugendo (Intermediate
Sprint) kuko yakunze guca ahari icyapa cya SP ari imbere.
Mu bandi
bakinnyi bakomeye bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo barim; Ryan
Gibbons, Stefan de Bod, Jayde Julius na Dlamini Nicholas.
Du Plooy Rohan uheruka muri Tour du Rwanda 2019
Mu ikipe bahamagaye kandi harimo n’abakobwa kuko Carla
Oberholzer ufite shampiyona ya Afurika y’Efpfo ya 2018 ni umwe mu bakobwa
batatu bazaba bagize ikipe y’igihugu nkuru bakaziyongeraho umukobwa umwe (Charlissa
Schultz) uzakina mu bakobwa bakiri bato.
Dore abakinnyi rusange bazahagarira igihugu cya Afurika y’Epfo:
Mu bakinnyi bazahatana mu cyiciro cy’abagabo bakuru (Men
Elite & U23), Afurika y’Epfo izaba ifite; Ryan Gibbons, Jacques Janse van
Rensburg, Stefan de Bod, Nicholas Dlamini, Rohan du Plooy na Jayde Julius. Mu
bahungu bakiri bato bazaba bafite; Tiano Da Silva, Damon Fouchee na Dian Fritz.
Du Plooy Rohan inyuma ya Nsengimana Jean Bosco abakinnyi bazahurira muri shampiyona ya Afurika muri Ethiopia 2019
Carla Oberholzer, Liezel Jordaan.Zanri Rossouw, Joanna van de
Winkel na Sanet Coetzee nibo bazahagarira Afurika y’Epfo mu bakobwa bakuru mu gihe Charlissa Schultz azaba ahatana mu
bangavu bagenzi be.
TANGA IGITECYEREZO