Kigali

Miss Meghan Nimwiza yifatanyije n'abanyeshuri b'abakobwa biga muri Riviera High School ku munsi mpuzamahanga w’abagore-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/03/2019 19:15
1


Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan aherekejwe n’igisonga cye cya mbere Miss Yasipi Casmir Uwihirwe, igisonga cya Miss Rwanda 2018 Umunyana Shanitah na Nyampinga wambitswe ikamba ryo kuberwa n’amafoto mu mwaka wa 2019 Muyango Claudine basuye ikigo cya Riviera High School mu rwego rwo kwifatanya naanyeshuri ku munsi w’umugore.



Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tariki 8 Werurwe 2019 mu rwego rwo kwifatanya n’abanyeshuri ba Riviera High School kuri uyu munsi, Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka Nimwiza Meghan kimwe nabari bamuherekeje ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019 baganirije abanyeshuri b’iki kigo  kuri uyu munsi banabibutsa ko amahirwe bafite ari uko bavukiye mu Rwanda ruha amahirwe umwana w’umukobwa n’abagore muri rusange.

Nyuma y’ibiganiro binyuranye byatanzwe hagasubizwa ibibazo abana babakobwa biga muri iki kigo bibazaga  aba bakobwa bafite amakamba anyuranye muri Miss Rwanda basabanye nabanyeshuri bafatana amafoto  basoza babakangurira gushyira imbaraga mu masomo kandi bakirinda imyumvire isubiza inyuma umwana w’umukobwa.

Miss RwandaMiss RwandaMiss RwandaAba bakobwa basuye abanyeshuri bo muri Riviera High School...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tipe5 years ago
    Nibyiza peee ariko kubyo yemereye abanyarwanda ntacyo aratwereka muri wamushinga yagaragaje



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND