RFL
Kigali

Ibyago biragwira! Umugabo w’imyaka 59 yameze iryinyo mu zuru

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/03/2019 18:07
0


Umurwayi mu Bitaro bya Aarhus muri Danemark yagiye kwivuza ibicurane byamuteye gufungana kw’izuru basanga ahubwo hamezemo iryinyo.



Uyu murwayi w’imyaka 59 y’amavuko yamaze imyaka ibiri afite ikibazo cyo guhumeka mu izuru rye ry’ibumoso, uko iminsi ishira birushaho gukomera kugeza ubwo izuru ryifunze burundu ntiyaba akibasha guhumeka arikoresheje, ku bw’amahirwe rero yaje kujya kwa muganga basanga mu zuru rye hamezemo iryinyo, baramubaga barikuramo.

 

Ubusanzwe umuntu akunze gufungana amazuru bitewe n’ibicurane, ariko mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyitwa BMJ Case Reports yo ivuga ibitandukanye kuko umugabo yagize icyo kibazo mu zuru bitewe n’iryinyo. Mbere yo kugera kwa muganga, uyu murwayi avuga ko yabanje gufata imiti isanzwe yamufasha guhumeka neza ariko ntibyagira icyo bitanga. Abonye izuru rimaze gutakaza ubushobozi bwo guhumeka burundu nibwo yagannye ishami rivura indwara z’ubuhumekero mu bitaro bya Kaminuza ya Aarhus (Danemark).

Iryinyo

Iri niryo ryinyo ryavuye mu zuru ry'umugabo w'imyaka 59

 

Abaganga bamupimye (Guca mu cyuma) basanze mu zuru rye harimo ikintu gifite 13mm kuri 6 mm gitwikiriwe n’urusukumwe mvamazuru; bahise bakeka ko ari kyste dermoïde (ni ubwoko bw’ikibyimba ariko gikura ku muvuduko muto cyane), ubu bwoko bw’ibibyimba bukunze kwibasira umurerantanga ku bagore, kiba kimeze k’uruhu rubyimbye imbere hakunze kuba harimo ibinure.)


Nyuma yo kumutera ikinya cy’umubiri wose, baramubaze bakura icyo kintu ariko bakoresheje ipensi, mu nyigo bakoreye kuri icyo kintu basanze ari iryinyo ritwikiriwe n’inyama zo mu zuru, ubundi umurwayi nyuma y’ukwezi arataha ntiyongera kugira ikibazo mu mazuru.


Ibitekezo by’abahanga mu buvuzi

 

Abenshi bemeza ko iyi ndwara yari arwaye ari iyo bita rhinosinusite chronique, ariko se ni gute wasobonura ukuntu umuntu arwara akenda guhinduka inkura?

Mu bitabo by’ubuzima abahanga bavuga ko iyi ndwara ibaho ariko ko ikunze kugaragara gake gashoboka aho ushobora kuyisangana abantu bari hagati ya 0,1 na 1% by’abatuye isi, ariko umubare munini mu bayifite ni abagabo kuruta abagore. Ishobora guturuka ku guhumana, impanuka igira ingaruka ku munwa cyangwa ku mazuru, ku ndwara y’ibibari cyangwa se irindi ryinyo rikarisunika rikazamuka mu mazuru.


Igiteye urujijo kuri uyu murwayi we ni uko abaganga bavuga ko nta mpamvu igaragara yaba yarateye iri ryinyo gutunguka mu zuru. Ariko kandi uyu murwayi bivugwa ko yigeze kugira kwangirika mu isura akiri umwana, ariko nanone bakabiburira ubusobanuro, bavuga ko kandi uyu mugabo yaba yari amaranye iri ryinyo mu zuru igihe kirekire atabizi, akabimenya ari uko inyama zo mu zuru zitangiye kubabara.

Src : www.futura-sciences.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND