RFL
Kigali

HUYE: Duhayindavyi Gael yatwaye igihembo cya Generation Mukura Victory Sport Fan Club-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2019 16:05
0


Duhayindavyi Gael umurundi ukina hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sport yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri iyi kipe muri Mutarama 2019, igihembo gitwangwa na Generation Mukura Victory Sport Fan Club.



Generation Mukura Victory Sport Fan Club (Generation MVS Fan Club) ni itsinda ry’abakunzi b’ikipe ya Mukura Victory Sport bishyize hamwe kuva mu 2018 ariko kuri ubu bakaba bamaze kugera kuri byinshi bifasha iyi kipe yanbara umukara n’umuhondo.


Gael Duhayindavyi afite ibihembo bya Mutarama 2019

Igihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, byari ku nshuro ya kabiri kuko igihembo cy’Ukuboza cyatwawe na Nshimirimana David myugariro w’iyi kipe n’ubundi uvuka i Burundi.


Abanyamuryango ba Gen.MVS bahemba umukinnyi witwaye neza muri Mukura VS buri Kwezi

Gael Duhayindavyi ukina hagati mu kibuga akaba ari na visi kapiteni muri Mukura Victory Sport, muri Mutarama 2019 yafashije iyi kipe kubona amanota mu mikino itandukanye agenda atanga umusanzu mu mipira ibyara ibitego ndetse no kuba yatanga imbaraga mu kuzibira imipira ica hagati mu kibuga isanga izamu rya Mukura Victory Sport.


Gael Duhayindavy Gael ahabwa ibihebo bya Mutarama 2019

Ni igikorwa cyabanjirije umukino ikipe ya Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports bakina umunsi wa 17 wa shampiyona kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.


11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga 


11 ba Mukura VS babanje mu kibuga 


Abasifuzi n'abakapiteni mbere y'umukino

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND