RFL
Kigali

N'ubwo biteye ubwoba ariko ni ukuri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/02/2019 20:26
0


Ababyeyi batunguwe no kubona mu ijosi ry’umwana wabo w’umukobwa hasohokamo ikintu giteye ubwoba.



Ababyeyi b’umwana w’amezi atandatu batunguwe bikomeye n’ibyo baboneye mu bitaro bya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aba babyeyi batangaza ko babonye agakobwa kabo gatangiye kugenda kabyimba mu ijosi bishyira mu maso, bihutira kumugeza kwa muganga ngo bamenye icyibiteye. Bakigera ku bitaro ni bwo abaganga bamusuzumye batungurwa no gusangamo ibaba.

Hari ibintu bibaho, ukumva biragoye kubyemera, ibyabaye kuri uyu mwana w’umukobwa nabyo ni kimwe muri ibyo, Ibi byabereye mu bitaro bya Kansas muri USA, aho Umwana wa Mia Whittington na Emma Whittington, nawe witwa Mia Whittington yabonye mu nsina y’ugutwi hatangiye gutukura kandi nta mpamvu igaragara ahita afata umwanzuro wo kujya ku musuzumisha.

Umunsi wa mbere bamuvura nk’uwarwaye amashyamba bamuha ibinini bigabanya ububabare arataha. Imiti ntacyo yamumariye ahubwo bwakeye umwana yarushizeho kuremba ndetse babona ku itama rye hatangiye kwishyushanyaho ikintu giteye ubwoba, bazinduka bamujya ku bitaro bikuru ngo barebe indwara y’ukuri uwo mwana arwaye imutukuza mu maso. 

Aho kwa muganga, umuganga yagerageje gutobora icyo kintu mu isura ya Mia ngo akimene ariko mu gihe gisaga amasaha abiri byananiranye bitabaje kabuhariwe, abanza koza neza aho hishushanije icyo kintu, mu minota 5 gusa, ababyeyi ba Mia batunguwe n’icyo batakekaga, muganga yakuye ibaba rireshya na 5cm mu itama rya Mia, gusa na none byatangaje cyane uwo muganga w’abana kuruta ababyeyi.

Abaganga bosobanura ko, ibi bishobora kuba byaratewe n’uko uyu Mwana Mia ashobora kuba yaramize iri baba cyangwa rikinjira mu mazuru, maze umubiri ubwawo ukagerageza kwirwanaho urisohora, bikarangira ryitambitse mu ijosi,bakomeza bavugako ibi bishobora kuba byarabaye mu mezi make ashize,kandi bakemeza ko ibi byasaga naho ntacyo bimutwaye kugeza ubwo hatangiye gutukura nibwo yatangiye kugira ububabare, ibi kandi bishimangirwa n’ababyeyi ba Mia bavugako atigeraga agaragaza ikibazo kugeza ubwo yatangira gutukura.

Emma Whittington, Nyina wa Mia akomeza avuga ko akibibona atigeze atekerezako ibaba ryamugerera mu itama ry’umwana, ahubwo yakekaga ko ari nk’indwara y’ugutwi cyangwa ko ari iryinyo rishaka kumera.Iki kibazo cya Mia abaganga bemeza ko n’ubwo bagiye bavura ibintu bitangaje ariko ari ubwa mbere babonye ibintu nk’ibyo ko ibaba ribasha kuba mu itama ry’umuntu.

Src: www.dailybegin.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND