RFL
Kigali

VOLLEYBALL: REG VC, Gisagara VC, UTB VC na Kirehe VC zatangiye neza imikino y’Akarere ka Gatanu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2019 9:56
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019 ni bwo mu Rwanda hatangizwaga ku mugaragaro imikino mpuzamahanga y’amakipe (Clubs) abarizwa mu karere ka Gatanu (Zone V), imikino ikomeje kubera kuri sitade nto ya Remera.



Kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa wanabayemo umuhango wo gufungura ku mugaragaro gahunda zose zizabera muri iyi mikino, ikipe zihagarariye u Rwanda zirimo; UTB VC, REG VC, Gisagara VC na Kirehe VC zitwaye neza mu gihe ikipe ya APR VC yatangiye itakaza umukino yahuyemo na Sports S yo muri Uganda ikayitsinda amaseti 3-2.

Ikipe ya REG VC yatangiye neza itsinda KAVC (Uganda) amaseti 3-0 mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu (25-20, 25-21 na 25-18). Wari umukino wabo wa mbere mu itsinda rya mbere (A).


REG VC imwe mu makipe y'u Rwanda ahagaze neza muri Zone V 2019

UTB VC iri kubarizwa mu itsinda rya gatatu (C), yatangiye neza itsinda Wolaita (Ethiopia) amaseti 3-1 (25-17, 22-25, 25-18 na 25-13). Kirehe VC nayo iri muri iri tsinda yatsinze Wolaita VC amaseti 3-0 (25-23, 25-22 na 25-21).



KAVC (Uganda) yatsinzwe na REG VC amaseti 3-0

Gisagara VC yasoreje amakipe y’u Rwanda kwigaragaza ku munsi wa mbere itsinda AMICAL (Burundi), amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-22).


Imikino irakomeza kuri uyu wa Kane kuzageza kuwa 23 Gashyantare 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND