iTel
Kigali

Kuri iyi tariki muri 2004 ni bwo Facebook yabayeho: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/02/2019 8:51
0

Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 6 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 35 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 330 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1789: George Washington yatorewe kuba Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1794: U Bufaransa bwakuyeho ubucakara mu bice byose bigize iki gihugu, bwongera gusubiraho mu gace ka West Indies kamwe mu twari tugize iyi Leta mu mwaka w’1802.

1936: Ubutare bwa Radium bwarakozwe, buba ubutare bwa mbere bufite ingufu za kirimbuzi bukozwe n’umuntu.

1948: Igihugu cya Ceylon cyaje kwitwa Sri Lanka cyabonye ubwigenge bwacyo ku bwongereza.

1992: Mu gihugu cya Venesuela habaye ihirikwa ry’ubutegetsi maze Hugo Chávez akuraho uwari perezida Carlos Andrés Pérez.

2003: Igihugu cyitwaga leta ya Yugoslavia cyahinduriwe izina cyitwa Serbia na Montenegro ndetse gifata irindi tegeko nshinga rishya.

2004: Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwashinzwe na Mark Zuckerberg.

Abantu bavutse uyu munsi:

1871:Friedrich Ebert, perezida wa mbere w’ubudage nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1925.

1906:Clyde Tombaugh, umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere akaba ariwe wavumbuye umubumbe wa Pluto nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1997.

1982: Kim Wyatt, umuririmbyikazi, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Pussycat Dolls nibwo yavutse.

1987:Darren O'Dea, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ireland nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1894:Adolphe Sax, umucuzi w’ibyuma by’umuziki w’umubiligi akaba ariwe wavumbuye igicurangisho cya Saxophone yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.

2014:Dennis Lota, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyazambiya yitabye Imana, ku myaka 41 y’amavuko.

2014:Wu Ma, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umushinwa wamenyekanye cyane muri filime Shanghai Express yaratabarutse, ku myaka 72 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Veronica na Rimbert.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Cancer ku isi (World Cancer Day)







Umwanditsi

UDAHOGORA Vanessa Peace

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS