RFL
Kigali

Shaddyboo yahishuye igihe yatakarije ubusugi, uwabumwambuye n’icyamuzinuye urukundo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/01/2019 15:07
5


Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri, akaba umwe mu banyarwandakazi bazwi cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yafashe umwanya wo gusubiza ibibazo benshi bibaza kuri we birimo n’ibyerekeye ubuzima bwe bwite benshi badakunze kuvugaho.



Shadyboo yatangiye gutanga umwanya wo kwakira ibibazo mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 20/01/2019 binyuze kuri Instagram, benshi mu bamukurikira bagenda bamubaza ibibazo bitandukanye. Benshi bamubajije imyaka afite, sabandi bamubaza igihe yatakarije ubusugi, abandi bamubaza niba adateganya gusubirana na Meddy Saleh, abandi bamubaza niba akundana na Diamond cyangwa niba baba bararyamanye, agenda asubiza ibi bibazo byose.

Shaddyboo yatangaje ko ubusugi bwe yabwambuwe na Meddy Saleh afite imyaka 19 ari nawe babyaranye abana 2 b’abakobwa afite. Hari bamwe bahise bamwingingira kuba yasubirana na Meddy Saleh ariko Shaddyboo avuga ko atasubira mu mateka cyane cyane ko adashaka ko yakwisubiramo. Undi yamubajije impamvu yazinutswe urukundo, Shaddyboo avuga ko yakomeretse cyane kandi agatenguhwa.

Shaddyboo

Meddy Saleh na Shaddyboo bahoze babana nk'umugore n'umugabo

Abamubajije niba yararyamanye na Diamond yabahakaniye ndetse avuga ko kiri mu bibazo bimurakaza kuko atigeze agirana undi mubano na Diamond Platnumz urenze ubucuti busanzwe. Hari uwabajije Shadyboo niba hari undi mugabo yari yaryamana nawe uretse Meddy Saleh bahoze babana bagatandukana, Shaddyboo avuga ko atari umutagatifu, ariko ngo ntabwo ateganya ibyo kongera gukundana vubaha n’ubwo iby’ahazaza yizera ko ari imigambi y’Imana.

Meddy Saleh wahoze ari umugabo wa Shaddyboo ndetse bafitanye abana babiri b’abakobwa ni umwe mu bahanga batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyaremye kaboos5 years ago
    urumubyeyi kandi ntabirenze sawa urakoze
  • Twiringirimana J DaMascene5 years ago
    Nibamwarashakanye Umukunda Emerawihangane Musubirane Nibanawe Abyemera
  • Maman Gwiza samilla5 years ago
    Shadia ndagukunze pe ugira ukuri kd uri umuhanga none ndagusabye hitiramo abana bawe ibifite umumaro nkumubyeyi plz ndagusabye ba urugero mubindibyamamare
  • jehovanis4 years ago
    shaka uburyo musubirana.
  • Tuyisenge alphonse4 years ago
    Ibyiza wasubirana na meddy.





Inyarwanda BACKGROUND