RFL
Kigali

Ijambo ry'umufasha wa Dr Byamungu asezera bwa nyuma ku mugabo we n'abana be 4 bitabye Imana mu mpanuka yarokotse

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/01/2019 23:09
5


Tariki 30 Ukuboza 2018 ni itariki itazibagirana mu mateka ya Mukagatare Dorcas warokotse impanuka yahitanye umugabo we n'abana be bane bose bitabye Imana baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye i Masaka ho muri Uganda. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 nibwo uyu muryango washyinguye abitabye Imana.



Iyi mpanuka yabaye uyu muryango urimo kwerekeza i Masaka muri Uganda mu biruhuko no gusura abavandimwe babo. Imodoka yabo yarimo Dr. Byamungu, umugore n’abana, bari batwawe na musaza wa Mukagatare. Umushoferi yabashije kurokoka, Mukagatare arakomereka bikomeye ndetse no mu muhango wo kubasezeraho yagenderaga mu kagare.

Mukagatare wari umaranye na Dr Byamungu imyaka 19, yavuze ko kumenya Imana ari byo byamushoboje kwiyakira nyuma yo kubura abana be batanu na Se ubabyara mu mwaka umwe. Ati “Imana yashoboye kunsiga mu byo yansigiye ni ukugira ngo nzabashimire nzabane, namwe mu gihe Dr Byamungu adahari, Ngabo adahari, Charity adahari, Nziza adahari, Manzi adahari, Bless adahari...Ntabwo nakwifuje kuba mpari aba bantu bose mvuze batari hano uyu munsi, ariko imigambi y’Uwiteka itandukanye n’iy’abana b’abantu.”

Byamungu

Mukagatare Dorcas yasezeye ku muryango we washiriye mu mpanuka ikomeye bakoreye i Bugande we akayirokoka wenyine

Yanagarutse ku bana be na Dr. Byamungu ati “Nari mfite abana beza ntabwo ari ukwivugira abana, ariko bakundaga Imana, bagakunda abantu, bakundaga kwiga. Manzi yari umuhungu uceceka cyane, ukunda kwiga, buri gihe namubwiraga ko azaba umunyapolitiki mwiza. Mu ijuru nzi ko Uwiteka afite abahanga benshi uhereye kuri Se.”

Byamungu

Kwihangana si ibintu byari byoroshye

Byamungu

Yagaragaje imbaraga nyinshi avuga ijambo

Byamungu

Ntarakira neza aracyafite ibikomere ariko kandi aranagendera mu kagare

Byamungu
Byamungu

Yasezeye ku mugabo we n'abana be

UMVA HANO IJAMBO RITEYEAGAHINDA UYU MUBYEYI YAVUZE ASEZERA KU MURYANGO WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manweli 5 years ago
    Ni agahinda nyabu! Komera Imana izaguhanagura ayo marira
  • Eben5 years ago
    Imana Ugukomeze Madam, Yeah nkuko ubivuze ni Umugambi w'Imana. Ukomeze uyiringire. Nahise nyibuka ibyago Umukiranutsi w'Imana Yobu yahuye nabyo. Imana Ikwiteho pe.
  • Mimi5 years ago
    Birarenze pe mbega umubyeyi uteye agahinda gusa yihangane kereka imana niyo izi impamvu byabaye
  • Musengamana CLEVER NZURI5 years ago
    Komeza wihangane kand'Imana ibahe iruhuko ridashira. uwitek'agukomeze.
  • Musengamana CLEVER NZURI5 years ago
    Komeza wihangane kand'Imana ibahe iruhuko ridashira. uwitek'agukomeze.





Inyarwanda BACKGROUND