RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yatsinze APR BBC biyifasha kuguma hafi ya Patriots BBC yakomeje kuba ku mwanya mbere itsinda Rusizi BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2019 11:13
0


Ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC amanota 88-64 mu mukino wa karindwi REG yakinaga mu gihe APR BBC yakinaga umukino wa gatandatu muri shampiyona iyobowe na Patriots BBC ifite amanota 14 yagize imaze gutsinda Rusizi BBC amanota 89-54 kuri uyu wa Gatanu.



Muri uyu mukino wa REG BBC na APR BBC abawurebye n’amaso yombi ntabwo bahenzwe kuko wari umukino w’imbaraga n’ishyaka ku mpande zombi kuko abakinnyi nka Beleck Bell, Kami Kabange Milambwe, Nkurunziza Chris Walter, Nshobozwabyosenumukiza, Kaje Elie na Ngandou Bienvenue ba REG BBC bari bafite ubukana buri hejuru.

Ni mu gihe ku ruhande rwa APR BBC bari bashingiye cyane kuri Niyonkuru Pascal bita Kaceka bakuye muri Espoir BBC, Iyakaremye Emmanuel, Munyaneza Eric na Ntangunduka Jean de Dieu ndetse Parfait Ishimwe bari bahagaze neza mu mukino.


Niyonsaba Bienvenue (23) wa APR BBC yikoza ibicu ashaka amanota

Agace ka mbere k’umukino katsinzwe na APR BBC n’amanota 16-15 mbere y'uko REG BBC bakanguka bagahita batsinda agace ka kabiri n’amanota 22-19. Amakipe yagiye kuruhuka REG BBC iri imbere n’amanota 37 mu gihe APR BBC itozwa na Aime Kalim Nkusi yari ifite amanota 35 byumvikana neza ko hagati y’amakipe yombi hari harimo ikinyuranyo cy’amanota abiri (2).


Munyaneza Eric wa APR BBC ashaka uko yanyura kuri Herve Ikishatse (7) wa REG BBC

Mu gace ka gatatu, ikipe ya REG BBC yakomeje kwerekana ko ari inzovu itsinda amanota 31 mu gihe APR BBC yari ikiri ku manota 18. Agace ka nyuma n’ubundi nta mpinduka zabaye wenda ngo APR BBC ibe yagaruka ku ntebe ahubwo bahise bayitsinda amanota 20-11, umukino urangira gutyo.


Ngandou Bienvenue umukino ufite ubunararibonye muri REG BBC

Nubwo APR BBC yatsinzwe, Niyonkuru Pascal Kaceka umukinnyi wayo mushya yahize abandi mu gutsinda kuko yasoje umukino afite amanota 23. Kami Kabange Milambwe wa REG BBC yatsinze amanota 18.


Niyonkuur Pascal Kaceka (5) yatsinze amanota 23 ahiga abandi mu mukino


Kami Kabange Milambwe yatsinze amanota 18

Beleck Bell (REG BBC) yatsinze amanota 16 mu gihe mugenzi we Ngandou Bienvenue yatsinze amanota 11. Ku ruhande rwa APR BBC Iyakaremye Emmanuel yatsinze amanota 13 naho Munyaneza Eric bita Bokofi atsinda amanota arindwi(7).

Nyuma y’uyu mukino, REG BBC yahise igwiza amanota 13 mu mikino irindwi (7) ya shampiyona imaze gukina kuko yatsinze itandatu (6) igatsindwa umwe (1). Kuri ubu izigamye amanota 227 kuko yinjije amanota 669 mu gihe bayinjije 442.


Nahimana Bonfils (8) wa APR BBC ashaka uko yagenza umupira yari abonye hagati mu kibuga

Patriots BBC yakomeje kwibera ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rusizi BBC amanota 80-54. Patriots BBC ifite amanota 14 mu mikino irindwi (7) kuko yayitsinze yose. Kuri ubu izigamye amanota 186 kuko yatsinze amanota 630 bayitsinda 430.

APR BBC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota icumi (10) mu mikino itandatu (6) kuko yatsinze ine (4) itsindwa ibiri (2). Kuri ubu iyi kipe y’ingabo z’igihugu izigamye amanota 61 kuko yatsinze 472 bayitsinda 411.

Rusizi BBC yo mu karere ka Rusizi iri ku mwanya wa gatandatu(6) n’amanota arindwi (7) mu mikino irindwi (7) kuko yayitsinzwe yose.ifite ideni ry’amanota 118 kuko yatsinze amanota 380 bayitsinda 498.


Niyonkuru Pascal bita Kaceka hejuru y'abantu ashaka gutsinda




Iyo amakipe agiye kuruhuka haza abasore bazi udukoryo bakigaragaza












Munyaneza Eric (21) ashaka guca kuri Nkurunziza Chris Walter (0)

PHOTOS: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND