RFL
Kigali

Nyuma yo kugurisha impyiko ashaka kugura iPhone na iPad, yakurijemo ubumuga budakira

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/01/2019 14:53
0


Umusore w’imyaka 25 witwa Wang w’umushinwa amaze imyaka 8 agurishije impyiko ye imwe agamije kugura iPhone 4 ndetse na iPad 2. Nyuma yo kugurisha iyi mpyiko ku baganga badafite ubunararibonye, uyu musore ntakibasha kuva mu buriri nyuma y’uko ubwo yabagwaga n’abaganga byamugizeho ingaruka yakurijemo uburwayi budakira.



Ku myaka 17, umwana w’umuhungu wo mu bushinwa witwa Wang yagurishije impyiko ye agamije kugura iPhone na iPad byari bigezweho cyane muri icyo gihe cya 2011, ashaka kugaragara nk’umuntu ugezweho ku bandi banyeshuri biganaga mu mashuri yisumbuye. Iyi mpyiko uyu mwana w’umuhungu yayigurishije ku bihumbi 22 by’ama yuan yo mu bushinwa, angana na 2,855,839Rwf.Wang

Wang yagurishije impyiko muri 2011 ashaka kugura iPhone 4 na iPad 2

Aya mafaranga uyu mwana ntiyari kubasha kuyabona mu muryango we ukennye, akaba yarahisemo gukoresha uburyo bwo kugurisha impyiko ngo abasha kuba umuntu ugezweho. Ubwo inkuru ye yamenyekanaga kuri 2011, iPhones zari zigezweho cyane mu bushinwa ku buryo umuntu wabaga ayifite yabaga asirimutse cyane, niho banakurije kuzita imashini z’impyiko. Aho uyu mwana yagurishirije iyi mpyiko hari mu ivuriro ritemewe, ndetse iyi mpyiko ye yagurishijwe agera ku nshuro 10 ayo bishyuye uyu mwana.

Amaze kugura iPhone na iPad yashakaga, nyina wa Wang yarumiwe yibaza aho uyu mwana we yaba yakuye aya mafaranga, umwana amubwira ko yagurishije impyiko, bahita bahamagara polisi. Abaganga bamubaze bakamukuramo iyi mpyiko bakanamwishyura bahise batabwa muri yombi bakatirwa gufungwa imyaka 3, ndetse umuryango wa Wang uhabwa impozamarira ya miliyoni 1.47 y’ama yuan, angana na 190,954,721 Rwf dore ko uyu mwana wabo yakurijemo ubumuga budakira.

Wang

Wang

Ibi nibyo Wang yagurishije impyiko ashaka gutunga

Kuri ubu Wang umaze kugira imyaka 25 ntakibasha kuva mu buriri ndetse akenera ubuvuzi buhorahohamwe no kwitabwaho bya hafi n’umuryango. Uyu musore afite ikibazo cy’amara atabasha gukora igogora ndetse nta kintu na kimwe akibashije gukora. Kugeza ubu, nyuma yo kugurisha impyiko ngo agure iPhone 4, hamaze kugerwaho izindi telefoni za Apple zigera ku 10.

Icuruzwa ry’ibikoresho bya Apple ryagiye ricogora mu bushinwa uko imyaka yagiye itambuka kubera izamuka rya Huawei, uruganda rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga rw’abashinwa. Ibintu byarushijeho kuba agatereranzamba ubwo Meng Wanzhou, ushinzwe ubukungu muri Huawei akanaba umukobwa wa nyirayo yatabwaga muri yombi muri Canada ku itegeko rya leta zunze ubumwe za Amerika, abashinwa benshi ntibishimire uyu mwanzuro. Nyuma yabyo havuzwe ko mu bushinwa abakoresha bamwe na bamwe birukana abakozi bagikoresha za iPhones ndetse ngo bagatanga agahimbazamusyi ku bitabira gukoresha Huawei.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND