RFL
Kigali

Inkuru y’ihumure ku barwayi ba Diabete, abazahajwe n’umubyibuho ndetse n’izindi ndwara

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/01/2019 13:56
1


Ifu y’indimu (citron râpé) ni umuti uhambaye, uvura indwara nyinshi ndetse urinda kurwara cancer.



Indimu ni urubuto Imana yatanze ngo rutubera umunezero. Uburyo rukungahaye kuri Vitamine C n’izindi ntungamubiri, birufasha guhangamura indwara nyinshi harimo umubyibuho ukabije,Diabete na Cancer ndetse kandi umutobe wayo ni ibanga ry’ubwiza ugakundwa n’abagore batari bake.

Ubu tugiye kuvuga Ifu y’indimu (citron râpé);indimu yakonjeshejwe muri filigo nyuma ukayivungagura ukoresheje akuma kabugenewe (Rape) kuko nibwo buryo bwo gukoresha intungamubiri zose ziyigize nk’uko byatangajwe n’inzobere mu by’imirire Dr Murray.

Indimu ni urubuto rukungahaye ku moko menshi ya za VitamineB6, B9, B12, A, C na E ikungahaye kandi ku myunyungugu nka calcium, fer, potassium, fibre ndetse na za Proteine tutibagiwe flavonoïdes ( Soma fukavanoyide) na limonoïdes (Soma Limonoyide) ; ibinyabutabire by’ingenzi cyane mu buzima bw’umuntu.Ibyo byose biha indimu ubushobozi ntagereranwa mu guhashya ibyuririzi biza ku isonga mu kumunga umubiri w’umuntu.

Dore uko indimu irinda kurwara Cancer

Kubera ibinyabutabire bitandukanye twavuze harugu dusanga mu ndimu, Indimu ni urukingo rukomeye rwa Cancer. Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tianjin nu Bushinwa bwagaragajeko kubera ubwinshi bwa flavonoids dusanga mu ndimu,zigira uruhare mu kurwanya indwara zidakira. 

Izo flavonoids zituma hatabaho kwiyongera k’uturemangingo twa Cancer n’ibibyimba mu mubiri. Kubera ubushobozi zizwiho bwo guhashya ibyuririzi no guhagarika kororoka kwa Cancer bisobanura neza uburyo indimu yakoreshwa mu kurinda indwara.

Indimu mu guhashya umubyibuho ukabije

Ikinyabutabire kitwa Pectine dusanga mu ndimu yeze neza, gitera uriye ibirimo indimu ahaga vuba, ndetse niyo mpamvu indi ikoreshwa cyane n’abashaka kugabanya ibiro. Umuntu urya ibirimo vitamin C akanakora imyitozo ngororamubiri bimufasha gutwika ibinure vuba kuruta umuntu ukora sport atariye indimu. 

Mu igeragezwa ryakozwe basanze kurya indimu ugakora sport bitwika ibinure vuba kandi bigasohora uburozi bwinshi mu mubiri, gusa nanone kurya indimu gusa ntabwo bituma unanuka niyo mpamvu ukwiye kuyifatana n’anadi mafunguro ndetse ukanakora sport.

Indimu umwanzi ukomeye wa Diabette

Indimu ni urubuto rurwanya diabette kuko rugabanya igipimo cy;isuka mu maraso rwifashishije amaflavonoïdes rufite cyane cyane iyitwa Rutine. Iyi Rutinentiringaniza gusa igipimo cy’isukari mu maraso y’umurwayi ahubwo inarinda indwara nyinshi zidakira. Indimu itera ikorwa ry’indurwe bikotyo bigafasha mu gusukura umwijima, nawo ugasukura umubiri, ugasohora uburozi bwo mu mubiri, ndetse kuba indimu ikungahaye kuri Vitamine C byongerera imbaraga umubiri.

Dore uko bakonjesha indimu: Ufata indimu nshyashya kandi yeze neza , ukayishyira mu gikoresho gikozwe mu plastic ukabishyira muri Filigo amasaha make,yatangira kuzaho balafu, ukayikurmo ugatangira kuyivungura ukoreshe rape. Imbuto zo mu ndimu iyo zisewe zongera intungamubiri ndetse zirinda indara nyinshi.

Wifashishije iyo fu y’indimu. Ufite indwanyi ikomeye yagufasha guhashya Diabete, umubyibuho ukabije ndetse na Cancer uzirikane kandi ko umumaro w’indimu utagarukira aho, kuko ituma umusatsi urabagirana, inoza uruhu, ivura amavunane n’ibindi byinshi tutarondora.

Src: astucesdesfemmes.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Julienne Nsabimana 2 years ago
    Urahoneza mwanditsi mwiza. ese watubwira cg ukaduha ubuhamya bwuwakoresheje indimu mukwivura diabete agakira? ibipimo bikoreshwa mugufata iriya fu yay'indimu ni ibihe? ese umurwayi warembejwe na diabete iyo afata iyofu y'indimu ahagarika indi miti yo kwa muganga yarasanzwe afata? Ntegereje igisubizo kdi ndagushimiye.





Inyarwanda BACKGROUND