RFL
Kigali

Kurira, ikimenyetso cy’uko uri umunyembaraga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/01/2019 15:54
1


Abantu bamwe bazi ko kurira ari iby’abantu batazi kwihangana n’abagira umutima waroshye ariko mu byukuri si ko biri ahubwo nk'uko ugiye kubibona, kurira bifite akamaro kanini.



1. Amarira arakuruhura kandi akagukomeza

Ukwiriye kumenya ko kurira biruhura umutwe ndetse bikagabanya umuvuduko w’amaraso n’inkurikizi zawo, si ibyo gusa kuko kurira bifasha igogora ry’umubiri kuko bituma umuntu yongera kugira ubushake bwo kurya no kuryoherwa. 

Kurira bikiza amavunane yose y’umubiri. Kurira bitanga umudendezo ku marangamutima yacu, kuri iki kandi kwibuza kurira kandi ubishaka ni ukwikururira akaga gakomeye ndetse bishobora kugutera indwara zo mu mutwe.

2. Amarira ni ingirakamaro ku buzima

Igikorwa cyo kurira kirema imisemburo irwanya stress ndetse n’ishinzwe kongerera umubiri ubudahangarwa.

3.Amarira arogora umubiri

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye kubira ibyuya cyangwa kurira bisohora imyanda myinshi mu mubiri , isohokeye muri ayo matembabuzi ava mu mubiri akurikiwe n’ibinyabutabire byinshi bigabanya ubwirinzi bw’umubiri.

4.Amarira agabanya indwara y’agahinda gakabije

Kurira byirukana urucantege n’amarangamutima yangiritse, bigafasha umubiri kugarura amarangamutima akwiye bikagarura umuntu guca ku maso bikaba icumu rishegesha agahinda. Kurira ni uburyo bwo kurinda uburwayi bwo mu mutwe ndetse bishobora gukoreshwa nk’ubuvuzi bw’izo ndwara.

5.Amarira afasha umubiri kongera kubaho

William Shakespeare yaravuze ati “ Kurira ni ukwisayura mu nzadwe” Gupfuza uwo ukunda ni bwo buribwe bukomeye umuntu ahura nabwo, nyamara kurira no guhumurizwa n’abasigaye nibyo bishobora koroshya uburemere bw’uwo mubabaro. Ni kenshi abantu bagerageza kwikomeza no kwifata ngo batarira kugira ngo badatera abandi agahinda ariko sibyiza na busa, ni byiza kwitekerezaho mu bihe bikomeye gutya maze ukarekura amarangamuti yawe kugira ngo ukire vuba ibyo bikomere.

6. Amarira afasha umuntu kwikura mu kaga

Ubuzima bugenda burushaho gukomera umunsi ku munsi ku buryo utamenya,rimwe na rimwe ukisanga mu byago utabasha no gusobanura. Iyo bitangiye kukurenga ni byiza kwirekura ugasakuza ndetse ukanarira cyane.Iyo birangiye umubiri wumva usubiyemo intege nshya, ziherekezwa n’ibitekerezo bishya kandi bikwereka uko ushobora kwivana muri ako kaga wisanzemo

Paul Chernyak,Umujyanama w’umwuga mu by’ubuzima bwo mu mutwe wemewe muri Chicago yatangaje ko kurira uko byakorwa kose atari ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo ari uburyo bwo kurinda amarangamutima yawe bityo ugumye utuje kandi ucyeye ndetse wongere gutyaza ibitekerezo.

Bityo rero ni byiza kwemera ukarira kandi ukareka rwose amarira akagutemba ku matama ndetse byagukundira ugakora ibishoboka byose ukarira nko kureba filime y’urukundo ariko irangira iteye agahinda, kumva imiziki ibabaje cyangwa ukaganiriza inshuti wizera ubundi ukarira rwose wisanzuye, kuko bifitiye umubiri wawe akamaro kanini

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bobo5 years ago
    urakoze





Inyarwanda BACKGROUND