RFL
Kigali

Nicolas Cage na Eden Hazard bavutse ku itariki nk’iyi: Bimwe mu byaranze tariki 07 Mutarama mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/01/2019 12:03
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Mutarama 2019, ukaba ari umunsi wa 7 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 358 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1782: Banki ya mbere y’ubucuruzi yabayeho mu mateka y’isi, ikaba Bank of North America, yafunguye imiryango.

1797: Ibendera ry’igihugu cy’ubutaliyani gukoresha kugeza ubu ryatangiye gukoreshwa kuri uyu munsi.

1927: Umurongo wa telefoni mpuzamigabane wa mbere washyizweho, ukaba warahuzaga umujyi wa New York (muri Amerika) na Londres (mu Burayi).

1959: Nyuma y’uko ahiritse ubutegetsi bwa Cuba akaba perezida w’iki gihugu, Guverinoma ya Fidel Castro yemewe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

1993: Repubulika ya 4 ya Ghana yaratangiye, Jerry Rawlings aba perezida w’igihugu.

2010: Mu gihugu cya Misiri habaye ubwicanyi ubwo abayisilamu bitwaje intwaro barasaga ku bakirisitu bakicamo 8 n’umuyisilamu umwe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1800: Millard Fillmore, wabaye perezida wa 13 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1874.

1827: Sandford Fleming, umukanishi w’umunyakanada ukomoka muri Ecosse, akaba ariwe washyizeho isaha ngengabihe mpuzamahanga (GMT) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1915.

1831: Heinrich von Stephan, umunyamaposita w’umudage akaba ariwe washinze umuryango mpuzamahanga w’amaposita nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1897.

1837: Thomas Henry Ismay, umushoramari w’umwongereza, akaba ariwe washinze ikompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu mazi ya White Star Line Shipping Company, izwi kuba ariyo yari ifite ubwato bwa TITANIC bwarohamye mu 1912 nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1899.

1873: Adolph Zukor, umushoramari wa filime w’umunyahogriya, akaba ari mu bashinze inzu itunganya filime ya Paramount Pictures nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1976.

1945: Raila Odinga, Minisitiri w’intebe wa 2 wa Kenya yabonye izuba.

1946: Jann Wenner, umunyamakuru w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze ikinyamakuru Rolling Stone nibwo yavutse.

1952: Sammo Hung, umukinnyi wa filime w’umunya Hong Kong yabonye izuba.

1964: Nicolas Cage, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1970: Joao Ricardo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Angola nibwo yavutse.

1977: Marco Storari, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Emilio Palma, umunya-Argentine, akaba azwi nk’umuntu wa mbere mu mateka y’ikiremwamuntu wavukiye ku mugabane w’urubura wa Antarctica nibwo yavutse.

1979: Bipasha Basu, umukinnyikazi wa filime akaba n’umunyamideli w’umuhinde wamenyekanye muri filime nka Players, Dhoom 3 nibwo yavutse.

1984: Diego Balbinot, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1986: Grant Leadbitter, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1987: Lyndsy Fonseca, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Alex muri filime z’uruhererekane za NIKITA yabonye izuba.

1991: Eden Hazard, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1944: Lou Henry Hoover, umugore wa perezida Herbert Hoover, uyu akaba ari perezida wa 33 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

2001: James Carr, umuririmbyi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 59 y’amavuko.

2013: David R. Ellis, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 61 y’amavuko.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND