RFL
Kigali

Babu umujyanama wa Diamond yemeje gukora ibitaramo muri Kenya n’ubwo bafungiwe amayira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/12/2018 9:56
0


Umujyanama w’umuhanzi Diamond Platnumz, Babu Tale yemeje ko ibitaramo bagomba gukorera mu gihugu cya Kenya ahitwa Embu [Mu Burasirazuba bwa Kenya], Mombasa ndetse no mu mujyi wa Nairobi bigomba gukorwa nk’uko babiteguye.



Babu atangaje ibi hashize umunsi umwe urwego rushinzwe abahanzi muri Tanzania (Basata), rutangaje ko Diamond na Rayvanny batemerewe gukorera igitaramo muri Tanzania ndetse no hanze y’iki gihugu.

Aba bahanzi bashinjwa imyitwarire idahitse, kwica umuco no kwanga kubahiriza ibyo bemeranyije n’uru rwego birimo no kudakoresha iyi ndirimbo “Mwanza” mu bitaramo. Tariki 18 Ukuboza 2018 ni bwo Urwego rushinzwe abahanzi muri Tanzania, Basata rwasohoye itangazo rimenyesha ko Diamond ndetse na Rayvanny batemerewe gukorera ibitaramo muri Tanzania ndetse n’ahandi.

Babu Tale Umujyanama wa Diamond yemeje gukora ibitaramo muri Kenya.

Bavuze ko aba bahanzi barenze ku itegeko bakaririmba indirimbo “Mwanza” yuzuyemo amagambo y’urukozasoni mu bitaramo byabo bise “Wasafi Festival” bamazemo iminsi muri Tanzania.

Mu butumwa uru rwego rwanyujije kuri instagram, Bati “Inama Ngenzuzi yafashe umwanzuro wo guhagarika Diamond ndetse na Rayvanny gukorera ibitaramo muri Tanzania ndetse no mu bindi bihugu biturutse ku kinyabupfura gicye no gusuzugura Basata. Abateguye “Wasafi Festival” batweretse ko bakora buri kimwe cyose cyatesha agaciro urwego rw’abahanzi (Basata),”

Bungamo bati “Aba bahanzi barahagaritswe kugeza igihe kitazwi, nta bitaramo bakorera muri Tanzania cyangwa se ahandi,” Diamond Platnumz yari afite ibitaramo yagombaga gukorera muri Kenya ku wa 24 Ukuboza 2018 ahitwa Embu ndetse n’i Mombasa ku wa 26 Ukuboza 2018, agasoreza Nairobi ku wa 31 Ukuboza 2018.

Babu Tale umujyanama wa Diamond, yatangarije Edaily ko ibitaramo bafite muri Kenya bazabikora nk’uko babiteguye. Ati “ Ibitaramo bizagenda nk’uko twabiteguye. Ntaciye ku ruhande, tuzabikora byose,”

Abajijwe uko bazakora ibi bitaramo kandi urwego rushinzwe abahanzi muri Tanzania(Basata0 rwarabafungiye amayira, Babu Tale yagize ati “Iyo ni imirimo yacu.Tuzabegera tuganire, turebe uko twahuza. Tuzirengera ingaruka zose nitugera hariya.”

Indirimbo ‘Mwanza” ya Diamond na Rayvanny yahagaritswe muri Tanzania kuri Radio ndetse no kuri Televiziyo mu Ugushyingo 2018, bashinjwa kwamamaza ubusambanyi mu magambo baririmbano.

Umunyamabanga w'urwego rushinzwe abahanzi, Basata, yabwiye Nairobinews ko Diamond nakorera igitaramo muri Kenya bazamuca amande, kandi ko uyu muhanzi agomba gutanga miliyoni icyenda z'amashilingi aryozwa indirimbo 'Mwanza" y'urukozasoni yakoranye na Rayvanny. Diamond akunze gutakambira abayobozi benshi barimo na Perezida Magufuli.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND