RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ni nde wari wambaye neza mu batambutse kuri 'Red Carpet' mu birori bya Groove Awards Rwanda 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/12/2018 20:20
0


Ku nshuro ya 6 mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Groove Awards Rwanda ku bahanzi n'abanyamuziki bo mu gisata cy'iyobokamana bakoze cyane muri 2018. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kugaruka cyane ku bantu batambutse kuri Red Carpet cyangwa se itapi y'umutuku.



Muri Groove Awards Rwanda 2018, Bosco Nshuti yabaye umuhanzi w'umwaka mu gihe Aline Gahongayire yabaye umuhanzikazi w'umwaka. Ni mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 16/12/2018. Serge Iyamuremye yahawe ibihembo bibiri; icy'indirimbo nziza y'amashusho ndetse n'indirimbo nziza yo kuramya. 

Abantu 10 bari bambaye neza mu batambutse kuri Red Carpet

Mbere y'uko ibi birori biba, ababyitabiriye babanje gutambuka kuri Red Carpet, abafata amafoto nawe urabyumva bari babucyereye. Inyarwanda.com twagerageje guhitamo abantu 10 bari bambaye neza ndetse baberewe mu batambutse kw'itapi y'umutuku, icyakora buri wese turamuha umwanya atubwire uwo abona wari wambaye neza na cyane ko twagerageje kubashakira amafoto menshi y'abatambutse kuri Red Carpet.

Mu gutonranya abantu 10 ba mbere, twagendeye ku bari bambaye mu buryo bugezweho ndetse bujyanye n'igikorwa cy'iyogezabutumwa bwiza bari bitabiriye gihuza abakozi b'Imana baturuka mu matorero atandukanye. Aha byumvikane neza ntawe turi bubangamire ku myemerere ye, icyakora abari bambaye bikwije birabongerera amanota kimwe n'abafite amazina azwi mu gisata cya Gospel. Turagendera kandi ku bari bajyanishije. Gusa nanone abo twahisemo ni mu bo Inyarwanda yabashije gufotora.

Abantu 10 twashyize ku mwanya wa mbere ni aba bakurikira:

1. Diana Kamugisha: Yari yambaye neza ndetse aberewe cyane

Diana Kamugisha

2. Umuraperikazi The Pink: Yari yambaye rwose nk'umuraperi nyawe. Yaje no kwegukana igikombe

The Pink

3. Tumusiime Juliet n'abo bakorana Ronnie na Shawn: Bari baberewe cyane

RTV sunday Live

4. Producer Karenzo n'umugore we: Bari bajyanishije ndetse baberewe

Karenzo5. Umunyamakuru Rene Hubert n'umugore we: Bari baberewe cyane

Rene Hubert

6. Umuraperi NPC n'umuhanzi C John: Bari bambariye koko ibirori bya Groove Awards Rwanda

NPC

7. Pastor Diana Mucyo; Yari yambaye yikwije aberewe cyane

Diana Mucyo

8. Jackie wari uhagarariye Isange One Stop Centre: Ubusanzwe ni umuganga. Yaje mu birori bya Groove Awards Rwanda yambaye neza ndetse aberewe cyane

Isange One Stop Center

9. Peter Mugwaneza ukuriye Trinity Worship Center; n'umugore we : Bari bajyanishije kandi baberewe

Trinity Worship Centre

10. Bishop Dr Masengo n'abo mu muryango we: Bakoze umwihariko wo kwitabira ibi birori ari umuryango w'abantu batanu. Baje bambaye neza kandi baberewe.

Bishop Dr Masengo

REBA ANDI MAFOTO

Groove AwardsGroove AwardsGroove AwardsNoel

Brian Blessed, Noel Nkundimana na Mama Kenzo

Ibirori bya Groove AwardsRed CarpetJacky GiranezaRTV Sunday LiveGroove AwardsBishop AmonGroove AwardsIbiroriDiana KamugishaIssa Noel

Umunyamakuru Issa Noel

Groove AwardsGroove Awards Rwanda 2018 FinalGroove Awards RwandaGroove AwardsGroove AwardsGroove AwardsGroove AwardsGroove AwardsGroove AwardsIbiroriGroove Awards

Brian Blessed ni uku yatambutse kuri Red Carpet

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND