Kigali

Zacu Tv, uburyo bushya bwo kureba filime nyarwanda ku bari mu Rwanda no hanze bukaba umuti wo guhashya ba rusahuzi bakora 'piratage'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2018 9:41
4


Mu myaka yatambutse, mu Rwanda hakunze kumvikana ikibazo cy'abantu bagura filime bagasanga baratuburiwe n'abazicuruza. Usibye aba ariko kandi abandi bajujubijwe na ba rusahuzi ni abakora filime bahoraga bijujutira ko pirataje ibageze ahabi. Kuri ubu igisubizo cy'ibi bibazo kimwe n'ibindi byari muri filime z'abanyarwanda byabonewe ibisubizo.



Ibi bibazo byose byagiye bigaragara bityo mu rwego rwo kugerageza kubishakira umuti hatangizwa umushinga wagutse w’ikusanyirizo rya filime zose zikorerwa mu Rwanda ku buryo umuntu wese aho ari hose ku Isi, haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, azajya abasha kureba filime bakora bimworoheye ku rubuga www.zacutv.com 

Misago Nelly Wilson washinze Zacu TV, Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko uyu mushinga yatangije ugamije gufasha abakunzi ba filime nyarwanda ndetse n’abazikora. Ku bw'uyu mugabo umaze kubaka izina muri filime hano mu Rwanda ngo uyu ni umushinga wari ukenewe cyane dore ko ibintu byo kugurisha filime kuri CD cyangwa ku ma flash bifatwa nk'uburyo bushaje.

Nelly

Misago Nelly Wilson watangije Zacu Tv

Ubu buryo bwo gucuruza filime buje gukemura ikibazo cy'abakunda filime nyarwanda baba hanze y'igihugu batabonaga uko bagura CD ngo barebe filime bakunda. Misago Nelly Wilson yavuze ko ubu buryo buzafasha abakora filime mu Rwanda mu rugamba barimo rwo guca “piratage” kuko filime yashyizweho izajya iba ifite umutekano usesuye ku buryo nta wayiba ngo ayikwirakwize bitemewe, bitandukanye n’uburyo bwo gucuruza filime ku ma CDs bwari burimo ibibazo bitabarika.

Umuntu uguze ifatabuguzi rya Zacu TV acibwa $5 (4550 Frw) ku kwezi agahabwa n’ukundi kwezi ku buntu cyangwa $20 (18200 Frw) ku muntu wishyuye amezi atandatu icyarimwe ndetse na $30 (25500 Frw) ku muntu wahisemo kwishyurira umwaka wose icyarimwe. Aya mafaranga yose ashobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buboneka kuri uru rubuga hakoreshejwe Visa, Mastercard, American Express ndetse na MTN Mobile Money. Aya mafaranga azajya afasha umukiriya kureba filime zose ziri ku rubuga nta kindi kiguzi atanze.

Nelly

Uko kwiyandikisha kuri Zacu Tv bikorwa

Zacu

Uko bishyura kuri Zacu Tv

Asoza ikiganiro twagiranye, Misago Nelly yatangarije Inyarwanda.com ko amafaranga yashyizweho byatekerejweho neza ku buryo atabangamira abakunzi b’izi filime ahubwo ari mu rwego rwo kugira ngo bashyigikire abazikora ejo cyangwa ejo bundi badakora izikundwa cyane nyuma bagahita babivamo habuze inyungu n’icyo gukomeza kubishoramo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC MATATAJADO6 years ago
    hhhhhhh kabisa hano mwabikemuye abakunzi bibihangano byanyu nibatangire bikoremo rero hanyuma please mwogere umwimerere wibyo mukora tubone nimpinduka mubyo mukina apana mukwishyuza gusa
  • Ixelle ntidendereza5 years ago
    Kureba ku kwezi
  • Tuyisenge Japhet5 years ago
    ndashaka kumenya uburyo bwo gufungura app ya zacu tv
  • Gentille Gahimbare 4 years ago
    Kwishura ubu tubigenza dute ko bidakunda?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND