RFL
Kigali

Umunsi wa 5 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Kabiri nyuma yuko iminsi itambutse buri umwe wabonetsemo ikarita itukura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/11/2018 19:52
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2018 nibwo hatangira imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2018-2018 ubwo APR FC iraba isura Etincelles FC naho Mukura Victory Sport yakire AS Kigali. Iminsi ine ishize yose buri umwe wagiye usiga ikarita itukura.



Bigendanye no kuba mu ntangiriro za shampiyona amakipe aba agifite imbaraga zaba iz’umubiri ndetse n’iz’amikoro, usanga abakinnyi bafite ishyaka riri hejuru kuko ibibazo biba bitaraba uruhuri yaba kuri bo ubwabo n’amakipe babarizwamo muri rusange.

Ibi bituma bakoresha ingufu n’ubwitange rimwe na rimwe bikaba byabyara amakosa anabyara amakarita atukura nk’uko byagiye bigenda kuva ku munsi wa mbere wa shampiyona ubwo Nkomezi Alexis wa Mukura Victory Sport yayihabwaga bakina na Sunrise FC i Huye.

Kuva ku munsi wa mbere wa shampiyona kugeza ku munsi wa kane wa shampiyona, hamaze gutangwa amakarita atanu (5) atukura arimo abiri yabonetse ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, NKomezi Alexis wa Mukura Victory Sport, ku munsi wa kabiri haje kuboneka ikarita itukura yahawe Baboua Samson wa Sunrise FC ubwo batsindaga Kiyovu Sport i Nyagatare na Jean Bosco Akayezu wa Etincelles FC ubwo batsindwaga na Bugesera FC i Nyamata.

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona, Bimenyimana Bonfils Caleb yahawe ikarita itukura ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise FC ibitego 2-1 mu Karere ka Nyagatare mu gihe ku munsi wa kane ikarita yahawe Lomami Andre ubwo AS Muhanga yanganyaga na Kirehe FC ibitego 2-2 i Nyakarambi.

Bimenyimana Bonfils  Caleb ahabwa ikarita itukura  i Nyagatare

Bimenyimana Bonfils  Caleb ahabwa ikarita itukura  i Nyagatare

Ku munsi wa Gatanu wa shampiyona, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 12 irasura Etincelles FC ku kibuga cya sitade Umuganda mu gihe Rayon Sports izakira Bugesera FC kuwa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018 kuri sitade ya Kigali.

Mukura Victory Sport irakira AS Kigali kyri sitade Huye

Mukura Victory Sport irakira AS Kigali kyri sitade Huye 

11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC yatsinze Marines FC igomba kuba icakirana na Etincelles FC kuri uyu wa Kabiri

Dore uko uminsi wa 5 uteye:

Kuwa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018

1.Etincelles FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30')

2.Mukura Victory Sport vs AS Kigali (Stade Huye, 15h30')

Kuwa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018

3.Gicumbi FC vs Amagaju FC (Gicumbi, 15h30')

4.Sunrise FC vs SC Kiyovu (Nyagatare, 15h30')

Kuwa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018

5.Espoir FC vs Kirehe FC (Rusizi, 15h30')

6.Rayon Sports vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30')

7.AS Muhanga vs Marines FC (Stade Muhanga, 15h30')

8.Police FC vs FC Musanze (Kicukiro, 15h30')

Rayon Sports

Rayon Sports izakira Bugesera FC kuwa Kane kuri sitade ya Kigali

Rayon Sports izakira Bugesera FC kuwa Kane kuri sitade ya Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND