Sebagabo Christophe Umuyobozi w’itorero Calvary Revival Church yatangaje ko bitumvikana ukuntu abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe ‘secular’ babayeho mu buzima bwiza kurusha abahanzi baririmba indirimbo za ‘Gospel’ kandi bo ibyo bakora babifitemo amahoro n’umugisha.
Pastor Sebagabo Christophe yatangaje ibi mu ijoro ryakeye tariki 04 Ugushyingo 2018 muri Rabagirana Worship Festival yabereye muri Kigali Serena Hotel. Rabagirana Worship Festival ni igitaramo cy’amashimwe cyahurije hamwe abaramyi, abaririmbyi, abakozi b’Imana n’abandi banyotewe n’agakiza; cyateguwe na Christian Communication Rwanda ikuriwe na Nicodeme Peace Nzahoyankuye.
Pastor Christophe wabwirije muri iki gitaramo cyamaze hafi amasaha ane, yavuze ko atariyumvisha ukuntu umuhanzi wa Gospel abayeho mu buzima bwo gutega moto. Ngo abaririmba indirimbo zisanzwe ‘secular’ babayeho neza kandi ibyo batunze nta mahoro babifitemo. Yagize ati:
Ubuzima abaririmba indirimbo za ‘Gospel’ babayeho n’ubuzima abandi babayeho baririmba izindi ndirimbo, ntabwo babayeho neza kuturusha kubera ko ibyo bakora byose n’ibyo batunze byose nta mahoro babigiramo. Twebwe uko tumeze kose tuba dufite amahoro mu mutima kuko tuzi neza ko tuzataha iwacu. …Ntibyumvikana ukuntu umwana arara ijoro ahimba indirimbo yarangiza tukamubona atega moto…Bituma ibintu byacu biba ‘cheap’ (ibintu biciriritse).
Pastor Sebagabo wa Calvary Revival Church yavuze ko bitumvikana ukuntu umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana atega moto
Yavuze ko byakabaye byiza igihe hateguwe igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, abacyitabiriye bagasabwa nibura buri wese kwinjira abanje gutanga ibihumbi mirongo itanu (50,00Frw). Ati “Ariko ndatekereza ko igihe cyose habayeho gutegura ‘concert’ runaka. Abantu bakwiye kubyumva tukajya twinjira hano umuntu yatanze ibihumbi mirongo itanu, tugashyigikira ubutumwa bwiza tugateza imbere umurimo w’Imana,”
Umurishyo wa mbere w’iki gitaramo wakomwe na Trinity worship Center baririmbye iyitwa 'Imana y'imbaraga' n’izindi, bakurikirwa na Injiri Bora, baririmbye iyitwa 'Muri we ni ye’ n'izindi nyinshi zahembuye benshi. Hakurikiyeho uwitwa Rwibasira Sam waririmbye mu buryo bwa live. Yari afite Itsinda ry'abaririmbyi batatu ndetse n'umucuranzi umwe wa Guitar bunganirwaga n'uruvangitirane rw'umuziki rw'ingoma za kizungu.
Rabigirana Worship Festival yafunguwe ku mugaragaro
Uwitwa Jado Sinza nawe yaririmbye muri iki gitaramo, azwi cyane mu ndirimbo 'Nabaho sindabona'. Yakorewe mu ngata na Bosco Nshuti, yunganirwa na Gisele Patience, akurikirwa na Papy Clever. Dominic Ashimwe uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yaririmbye iyitwa 'Amashimwe' yatumbagije ubwamamare bwe. Yakurijeho indirimbo yise 'Nemerewe' yahagurukije benshi n’izindi zatumye benshi baramya bahimbaza Imana.
Liliane Kabaganza yifanyije na Rehoboth Ministries yahozemo bishimisha benshi. Liliane Kabaganza yaje kugaruka ku rubyiniro aririmba iyitwa ‘Ejo ni heza’ yasimbukije benshi. Iki gitaramo kandi cyanaririmbyemo Simon Kabera. Healing Worship Team ikunzwe by'ikirenga muri iki gihe, yaririmbye muri iki gitaramo, ifasha imitima ya benshi. Baririmbye mu buryo bwihariye n'ubw'abandi dore ko bo basirimbye mu buryo bukomeye igitaramo kigahindura isura.
Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yabwiye INYARWANDA ko nta kintu na kimwe bashinja Imana bashingiye ku kuba ibyo bari bateguye muri Rabagirana Worship Festival ariko byagenze. Yagize ati “Rero turabona umusaruro wabonetse….Rero mu buryo bw’umwuka twawubonye. Hanyuma mwabonye n’ubuhanga bw’abahanzi batandukanye, hari impano wabonye nawe utari uzi. Rero turashima Imana kubwabyo.”
Yavuze ko afite icyizere cy’uko umwaka utaha nabwo bizagenda neza. Avuga ko umwaka utaha hari byinshi bazanoza mu rwego rwo gukomeza kwagura iki gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana. Iki igitaramo cyakozwe hisunzwe umurongo wo muri Bibiliya uboneka mu Abafilipi 4:17 ugira uti "Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe". Abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bibukijwe ko kugira impano bidahagije ahubwo ko hakwiye kwiyongeraho imbuto zo kuyoborwa n’umwami nk’umukiza.
AMAFOTO:
Pastor Christophe abwiriza abitabiriye Rabagirana Worship Festival
Liliane Kabaganza na Rehoboth bahesheje benshi umugisha
Liliane Kabaganza aracyafite ijwi ry'umwimerere
Aline Gahongayire yari muri iki gitaramo
Patient Bizimana uri ku ruhande nawe yari muri iki gitaramo
Simon Kabera yaririmbaga akanyuzamo akanabwiriza ubutumwa bwiza
Dominic Ashimwe nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Ev Caleb Agaba (hagati) yagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo,..Maneri yasirimbiye Imana, ibyuya biramurenga
Abo muri Healing Worship banyuze benshi
REBA HANO UKO DOMINIC ASHIMWE YARIRIMBYE
REBA HANO PASITERI CHRISTOPHER
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO