RFL
Kigali

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry yaretse inzoga yita kuri Meghan witegura kwibaruka imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2018 15:18
0


Igikomangoma cy’u bwongereza Harry w’imyaka 34 y’amavuko yavuye ku nzoga (ibisindisha) kugira ngo yite ku buzima bw’umugore we Meghan Markle w’imyaka 37 witegura kwibaruka imfura.



Mu gitondo cyo ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’ibwami ‘Kensington Palace’ batangaje y’uko Meghan Markle yitegura kwibaruka imfura. Ni nyuma y’amezi atanu arushinganye n’igikomangoma cy’ u Bwongereza Harry bari bakundanye mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa.

Iri tangazo ryasohotse ubwo aba bombi bakoreraga urugendo rw’abo rwa mbere muri Sydney. Dailytelegraph yanditse ko Prince Harry yari azwiho kurara mu tubari two mu mujyi wa Landon ndetse ngo muri 2012 yafotowe yambaye ubusa ubwo yari yasinze avuye mu kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Las Vegas.

Image result for Prince Harry has made during Meghan Markle's pregnancy-The sun

Prince Harry yaretse ibisindisha kugira ngo yite ku mugore we/ifoto:Express

Ariko ibi byose yamaze kubihagarika yitegura umwana we wa mbere. Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru The Sun yatangaje ko Prince Harry yaretse ibisindisha kugira ngo yite ku mugore we Meghan, ati “Ni ibintu byigaragaza Meghan we ntashobora kunywa ibisindisha bitewe n’uko atwe kandi na Harry arashaka kumuba hafi.”

Yakomeje ati “Ubwo bari mu mujyi wa London bamaze amajoro menshi bari kumwe. Ntabwo Prince Harry yigeze asohoka ngo ajye gusangira inzoga n’inshuti ze nk’uko byagendaga mbere.”

Harry na Meghan baheruka gufotorwa mu ruhame muri Nyakanga banywa ku birahure bya Champagne. Ngo nibwo bwa nyuma bagaragaye mu ruhame basoma ku bisindisha. Bombi banaheruka kugaragara mu bukwe bw’igikomangoma Eugenie bwabaye ku wa Gatanu ushize.

Muri 2015 Meghan yatangaje ko yishimira kunywa akarahure k’inzoga (wine), ati “N’ibyo nyine, kunywa akarahure ka wine biryohera kubi kandi nanjye ndabyishimira. Kora ibintu ukunda kandi uzi impamvu yabyo. Menya umubiri n’ibyo wishimira nibwo uzamera neza.”

Meghan avuga ko yishimira kuba abantu baramenye ko yitegura kwibaruka imfura, yirinze gutangaza igitsina cy’umwana azibaruka. Igikomangoma Charles aherutse gutangaza ko afite icyizere cy’uko Prince Harry azaba umugabo mwiza mu rugo rwe.

Image result for Prince Harry has made during Meghan Markle's pregnancy-The sun

Meghan avuga ko ikirahure cya 'wine' kimurwa neza/Ifoto:The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND