Mu gihe habura iminsi micye ngo iserukiramuco rya gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival 2018” ribe, abategura iri serukiramuco baratangaza ko imyiteguro yacyo isa n’iyarangiye, igisigaye ngo ni itariki bategereje kugira ngo bataramire abanyarwanda n’abanyarwandakazi.
Iri serukiramuco rizebera muri Kigali Serena Hotel ku itariki 04 Ugushyingo 2018 kuva saa cyenda. Abazitabira iri serukiramuco bazataramana n’abahanzi barimo Simon Kabera, Liliane Kabaganza Pappy Clever na Bosco Nshuti ndetse n’amakorali 3 ari yo Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries.
Mu kiganiro kirambuye Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ku ruhande rwabo ibibareba bamaze kubikemura. Nicodeme yagize ati: “Imyiteguro imeze neza cyane hasigaye itariki gusa ubundi tugatarama…abahanzi bariteguye kandi buri muhanzi wese yishimiye kuzaza muri iki gitaramo…imyiteguro y’amakorari igeze kure kandi bimeze neza, hari n’utundi dushya turimo gutegura kandi turizera ko natwo tuzashimisha abantu.”
Liliane Kabaganza ni umwe mu bahanzi batumiwe
Nicodeme yavuze ko iki gitaramo cyateguwe hagamijwe kugaragaza impano Imana yahaye abahanzi mu kuyiramya no kuyihimbaza ariko na none akavuga ko izo mpano zabo zikwiriye kongerwaho imbuto zo gukiranuka nk’uko insanganyamatsiko y’iri serukiramuco ibivuga igira iti “Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe” nk’uko biri mu Abafilipi 4:17
Ati: “Abantu bagaragaze impano ariko bibuka ko bidahagije kuyigira…ahubwo umuntu amenye ko agomba kuyongeraho imbuto zo gukiranuka kugira ngo impano irusheho kuba yuzuye neza.” Akomoza ku nsanganyamatsiko y’igitaramo ndetse n’izina ryacyitiriwe “Rabagirana”, Nicodeme yasobanuye ko bitandukanye ari ko na none ngo bifite aho bihurira.
Yagize ati “Biruzuzanya hari icyo tuzakora cyo kugaragaza impano nshashya hanyuma wowe munyempano nshyashya ukabwirwa ko ugomba gukura utekereza ko bidahagije kuba uyifite ahubwo ugomba kongeraho imbuto. Insanganyamatsiko y’iki gitaramo n’izira ryacyo birakomeye kubihuza ariko na none biruzuzanya.”
Agaruka ku bijyanye n’ibiciro byo kwinjira ndetse n’amatike, Nicodeme yavuze ko amatike ari kuboneka kuri Simba super markets zose, Librairie inkuru nziza, Libarairie Better World (kuri ADEPR Gakinjiro), Zion Temple Gatenga, Nazaren Church Giporoso, Umurinzi Restarant, Ndori Supermarket zose. Itike ikaba iri ku mafaranga 2.500 ariko abazazigura nyuma bazishyura ibihumbi bitatu (3.000) na bitanu (5.000) mu myanya y’icyubahiro.
Aho wakura itike
Nicodeme yasabye abazitabira iki gitaramo gukatisha ikite yabo hakiri kare kugira ngo badacikanwa kandi bahawe igihe gihagije cyo kwigurira amatike. Iri serukiramuco rizajya riba muri mwaka, insanganyamatsiko zikazajya zihinduka bitewe n’ubutumwa abariteguye bashaka kugeza ku bantu. Itike ni 3000 na 5000 ariko abagura amatike mbere y’igihe baragura izikatuye kuri 2500. Iki gitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel.
Iyi Fesitivale yatumiwemo abahanzi b'ibyamamare n'amwe mu matsinda akunzwe cyane
TANGA IGITECYEREZO