Muri iyi minsi amakipe ari muri gahunda ikomeye yo kureba niba abakinnyi yagiye agura bakomeye ku myanya runaka bagiye babazanaho ari nako andi nayo akubita hirya no hino ashakisha icyazatuma abaho mu mwaka w’imikino 2018-2019. Police FC nayo ni imwe muri ayo.
Kugeza magingo aya, Police FC ifite abakinnyi icyenda bashya bageze muri iyi kipe kugira ngo bazitabazwe mu mwaka w’imikino 2018-2019. Gusa iyo urebye muri uwo mubare usanga nibura batanu (5) bashobora gukina umwanya umwe cyangwa bashobora gutanga umusanzu mu isura imwe.
Abakinnyi ba Police FC bajya inama kuri sitade Ubworoherane
Police FC yazanye Niyibizi Vedaste (Sunrise FC), Iyabivuze Osee (Sunrise FC), Bahame Alafat (FC Marines ), Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC), Cyubahiro Janvier (AS Kigali), Hakizimana Kevin (MVS), Hakizimana Issa Vidic (LLB)Burundi), Ndayisaba Hamidou (AS Kigali ) na Manzi Huberto Sincere (Sunrise FC).
Mu buryo aba bakinnyi bose uko ari icyenda (9), usanga Niyibizi Vedaste, Bahame Alafat, Uwimbabazi Jean Paul, Cyubahiro Janvier na Hakizimana Kevin ari abakinnyi bashobora gukina mu mpande z’ikibuga kimwe nuko nka Bahame Alafat ashobora gukina nka rutahizamu rukumbi (Single-Striker).
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC na Nshimiyimana Maurice Maso umwungirije bagomba gufatira hamwe bakareba uko Police FC yaba ikipe itinyitse mu 2018-2019
Aba bakinnyi uko ari batanu (5) bashya muri Police FC bashobora gukina mu mpande z’ikibuga ugana imbere, baje bahasanga Songa Isaie, Ndayishimiye Antoine Dominique na Usabimana Olivier bari basanzwe muri iyi kipe, bityo bagahita baba abakinnyi umunani (8) bashobora gukina ibintu bimwe mu gihe nibura batazajya barenga abakinnyi batatu (3) mu munani (8).
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC avuga ko kuba bafite umubare w’abakinnyi bakina ibintu bimwe ahanini bari hagati mu kibuga ari ibintu byiza kuri we kuko ngo bimworohereza akazi bitewe n’uburyo akinamo (Type of Play) ndetse ngo bizajya bituma banagira amahirwe yo gutsinda imikino myinshi.
“Ndibaza ko kuba ari umubare munini w’abakinnyi bashobora gukina ibintu bimwe ari ibintu byiza kuri twe nka Police FC kuko nibwo buryo njyewe nsanzwe nkinamo kuko mba nshaka gusatira cyane nkoresheje abakinnyi benshi bo hagati n’impande. Buriya iyo mu ikipe ufite abakinnyi benshi bakina hagati biba bivuze ko ufite amahirwe menshi yo gutsinda umukino”. Albert Mphande
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC avuga ko ikipe ye yatwara shampiyona
Ikindi Albert Mphande abona bizamufasha ari uko bizajya byoroha muri gahunda zo gusimbuza bitewe n'uko ku ntebe y’abasimbura aba afite umubare munini w’abakinnyi. Yagize ati: “Iyo ufite umubare munini w’abakinnyi bakina hagati nka gutya tubafite muri Police FC usanga tuba dufite amahirwe yo gutsinda umukino niyo byaba ku munota wa nyuma w’umukino. Ku mutoza ukina muri ubwo buryo, uba ufite uburyo bwinshi bwo gusimbuza. Njyewe nk’umutoza nishimiye uburyo ibintu twabipanze kandi nizeye ko uburyo tuzabyitwaramo buzaba bushimishije”.
Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza
Abakinnyi bashobora gukina mu mpande muri Police FC barimo; Uwimbabazi Jean Paul, Niyibizi Vedaste, Ndayishimiye Antoine Dominique, Hakizimana Kevin, Peter Otema,Bahame Alafat, Usabimana Olivier na Cyubahiro Janvier.
Hakizimana Kevin bita Pastole umwe mu bakinnyi bashya muri Police FC
Umwaka w'imikino 2018-2019 uzatangira kuwa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 hatangira imikino y'umunsi wa mbere wa shampiyona. Police FC izatangira umwaka w'imikino isura AS Muhanga kuri sitade Muhanga bizaba ari ku Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018.
Abakinnyi 26 ba Police FC:
Emmanuel Bwanakweli (GK), Marcel Nzarora (GK), Nduwayo Bartez (GK), Mpozembizi Mohammed (DF), Ishimwe Zappy (DF), Ndayishimiye Celestin (DF), Munezero Fiston (DF), Hakizimana Issa (DF), Muhinda Bryan (DF), Manzi Huberto Cencere (DF), Mushimiyimana Mohammed (MF), Ngendahimana Eric (MF), Nzabanita David(MF), Ndayisaba Hamidou (MF), Uwimbabazi Jean Paul (MF), Niyibizi Vedaste (MF), Ndayishimiye Antoine(MF), Hakizimana Kevin (MF), Kagabo Peter(MF), Songa Isaie (FW), Bahame Arafat (FW), Usabimana Olivier (MF), Cyubahiro Janvier (MF), Muvandimwe J.M.V (DF), Iyabivuze Osee (MF).
Uwimbabazi Jean Paul wahoze muri Kirehe FC ari muri Police FC
Niyibizi Vedaste umukinnyi ukina mu mpande wavuye muri Sunrise FC
TANGA IGITECYEREZO