RFL
Kigali

Police FC yanganyije na Musanze FC mu mukino wa gishuti wakinwe iminota 75’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/10/2018 22:27
0

Ikipe ya Police FC yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wakiniwe kuri sitade Ubworoherane ukaza gukinwa iminota 75’ biciye mu bwumvikane bw’amakipe yombi. Imurora Japhet na Hakizimana Kevin nibo batsinze ibi bitego bibiri byatandukanyije impande zombi.

Ikipe ya Musanze FC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 59’ ubwo Imurora Japhet kapiteni wa Musanze FC wanahoze ari umukinnyi wa Police FC yarebaga mu izamu. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Hakizimana Kevin bita Javier Pastole umukinnyi ukina mu mpande za Police FC bakuye muri Mukura Victory Sport.

Abakinnyi ba Musanze FC bishimira intsinzi

Abakinnyi ba Musanze FC bishimira intsinzi

Muri uyu mukino ikipe ya Musanze FC niyo yagaragaje ko ifite uburyo bwo gushaka ibitego kurusha Police FC kuko mbere yuko Imurora Japhet atsinda iki gitego yari yabanje kwinjiza ibindi bibiri akanabyishimira ariko abasifuzi bakamubwira ko yari yaraririye mbere yo gutsinda.

Albert Mphande ukina uburyo bwo guhatanira umupira ahereye hagati mu kibuga, ntabwo byaje kumubera ijana ku ijana kuko abakinnyi ba Musanze FC barimo Nduwayo Valeur, Gikamba Ismaek na Barirengako Frank bari bafite uburyo bwo gukorana cyane kurusha uko Ndayisaba Hamidou, Mushimiyimana Mohammed na Peter Otema bakoranaga.

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira

Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira mbere yo gusimburwa na Niyibizi Vedaste 

Musanze FC yakinaga umukino wa gatatu wa gishuti

Musanze FC yakinaga umukino wa gatatu wa gishuti

Ibi byaje kuba ikibazo gikomeye kuri Police FC kuba barenza umupira hagati mu kibuga ngo babe bawambutsa bawugeza ku bakinnyi batahaga izamu barimo Bahame Alafat na Ndayishimiye Antoine Dominique cyo kimwe na Jean Paul Uwimbabazi, abakinnyi baje no gusimbuzwa bose hakajyamo Niyibizi Vedaste, Hakizimana Kevin bita Javier Pastole na Songa Isaie.

Abandi bakinnyi basimbuwe ku ruhande rwa Police FC barimo Munezero Fiston wahaye umwanya Muhinda Bryan, Ishimwe Issa Zappy aha umwanya Mpozembizi Mohammed mu gihe Peter Otema yasimbuwe na Usabimana Olivier.

Ku ruhande rwa Ruremesha Emmanuel umutoza wa Musanze FC yatangiye ashyiramo Habyarimana Eugene wasimbuye Mbonyingabo Regis wagize imvune mu ivi, Laurent Iradukunda yasimbuwe na Harerimana Obed, Gikamba Ismael yasimbuwe na Niyonzima Jean Paul bita Robinho.

Uyu mukino wa uwa gatatu wa gishuti kuri Musanze FC kuko batangiye batsinda AS Muhanga ibitego 3-2, batsindwa na SC Kiyovu igitego 1-0. 

Barireneako Frank wa FC Musanze ashaka inzira

Barireneako Frank  (6) wa FC Musanze ashaka inzira

Barireneako Frank  (6) wa FC Musanze ashaka inzira

Imurora Japhet ku mupira  kumwe na Ndayishimiye Celestin

Imurora Japhet ku mupira  kumwe na Ndayishimiye Celestin

Peter Otema wa Police FC ahangana na Nduwayo Valeur bahoranye muri Musanze FC

Peter Otema wa Police FC ahangana na Nduwayo Valeur bahoranye muri Musanze FC

Nduwayo Valeur wa Musanze FC umwe mu bakinnyi bazi gukina hagati mu buryo bwiza

Nduwayo Valeur wa Musanze FC umwe mu bakinnyi bazi gukina hagati mu buryo bwiza

Uva ibumoso: Gashayija Emmanuel umuganga muri Police FC, Mucyo Silas na Enoth Karangwa umuganga  muri Police FC

Uva ibumoso: Gashayija Emmanuel umuganga muri Police FC, Mucyo Silas na Enoth Karangwa umuganga  muri Police FC 

umwe mu basifuzi b'abari basifuye uyu mukino

Umwe mu basifuzi b'abari basifuye uyu mukino

Habyarimana Eugene yinjiye mu kibuga asimbuye Mbonyingabo Regis

Habyarimana Eugene yinjiye mu kibuga asimbuye Mbonyingabo Regis

Peter Otema (17) wakinnye muri Musanze FC yari yambaye igitambaro cya kapiteni muri Police FC

Peter Otema (17) wakinnye muri Musanze FC yari yambaye igitambaro cya kapiteni muri Police FC

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza ku bakinnyi

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FCn'umwungiriza we Nshimiyimana Maurice Maso batanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FCn'umwungiriza we Nshimiyimana Maurice Maso batanga amabwiriza

Bidjick Donald ukina hagati muri Musanze FC atera coup franc

Bidjick Donald ukina hagati muri Musanze FC atera coup franc

11 ba FC Musanze babanje mu kibuga

11 ba FC Musanze babanje mu kibuga 

Musanze XI: Emile Mbarushimana (GK,31), Mbonyingabo Regis 20, Shyaka Philbert 14, Kayigamba Jean Paul 12, Dushimumugenzi Jean24, Nduwayo Valeur 13, Donald Bidjick 21, Gikamba Ismael 5, Barirengako Frank 6, Imurora Japhet (C,7) na Iradukunda Laurent 16.

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga   

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK,27), Munezero Fiston 19, Manzi Huberto Sincere 16, Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Mushimiyimana Mohammed 10, Ndayisaba Hamidou 7, Peter Otema (C,17),Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Bahame Alafat 23 na Jean Paul Uwimbabazi 2

Musanze FC

Musanze FC

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Ubworoherane

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Ubworoherane 

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC akomeje kuza ari uwa mbere

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC akomeje kuza ari uwa mbere

Abasimbura ba Police FC bicaye mu bafana kuko imvura yari imeze nabi

Abasimbura ba Police FC bicaye mu bafana kuko imvura yari imeze nabi 

Abasimbura ba Police FC bishyushya

Abasimbura ba Police FC bishyushya 

Bidjick Donald ukina hagati muri Musanze FC atera coup franc

Bidjick Donald ukina hagati muri Musanze FC

Umukino wabaye mu mvura itoroshye

Umukino wabaye mu mvura itoroshye 

Abafana ba Musanze FC

Abafana ba Musanze FC

Ndayishimiye Celestin yakinnye iminota 90' kuko Muvandimwe JMV afite ikibazo cy'imvune

Ndayishimiye Celestin yakinnye iminota 90' kuko Muvandimwe JMV afite ikibazo cy'imvune

Ndayishimiye Celestin  inyuma ya Harerimana Obed

Ndayishimiye Celestin  inyuma ya Harerimana Obed 

Uva ibumoso: Ishimwe Issa Zappy, Uwimbabazi Jean Paul, Peter Otema abakinnyi babanje mu kibuga bagasimburwa

Uva ibumoso: Ishimwe Issa Zappy, Uwimbabazi Jean Paul, Peter Otema abakinnyi babanje mu kibuga bagasimburwa

Shyaka Philbert myugariro muri Musanze FC wanakiniye Mukura VS

Shyaka Philbert myugariro muri Musanze FC wanakiniye Mukura VS

Songa Isaie (9) yinjiye mu kibuga asimbuye

Songa Isaie (9) yinjiye mu kibuga asimbuye 

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND