RFL
Kigali

Karyango Bright agiye gukora igitaramo nyuma y'imyaka hafi ine yari amaze yarahagaritse umuziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/10/2018 14:41
3


Karyango Bright uhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop agiye gukora igitaramo yise 'Uratabawe concert' yatumiyemo abahanzi banyuranye. Ni cyo gitaramo cya mbere agiye gukora nyuma yo kugaruka mu muziki dore ko yari amaze imyaka hafi 4 yarawuhagaritse ku bw'impamvu atigeze atangaza..



Karyango Bright uzwi mu ndirimbo; Rubasha, Nguhumurize, Uratabawe, Mu buzima n'izindi zinyuranye, yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cye ari gutegura gifite intego iboneka muri Matayo 28: 19-20. Iki gitaramo kizaba tariki 7/10/2018 kibere kuri EAR Rutongo kuva Saa munani z'amanywa. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. 

Muri iki gitaramo Bright Karyango azaba ari kumwe n'abandi bahanzi banyuranye barimo; Stella Manishimwe uzwi cyane nka Ni njye wa mugore, Yvan D, Babou Melo, The Pink, Rev Nsaguye Amiel uzwi cyane nka Ari Tayari, Martin Baruta n'abandi. Issa Noel Karinijabo ni we uzigisha ijambo ry'Imana. Karyango Bright avuga ko nyuma y'iki gitaramo, azakora n'ibindi binyuranye.

Karyango Bright

Igitaramo cyateguwe n'umuraperi Karyango Bright






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngenzi5 years ago
    This guy yifitemo ijambo namubonye ejobundi kuri tv10 he's more than raper become a pastor .
  • Marry5 years ago
    Uti" postor? Hhhhhhh kuba pastor mwabigize ibibtu bisanzwe erega umuntu wese ufite ijambo aherako akaba pastor mwabaye mute? Uyumusore courage maze nokumva ibihangano bye nibyiza ariko ibya pastor muge mubyitondera sibyabose.
  • milie5 years ago
    I love this guy the way he's humble, God bless your talent bro.





Inyarwanda BACKGROUND