Si buri muntu wabasha kugura smartphone ya 200,000Frw cyangwa arenze. Mu gihe ufite amafaranga macye wihangayika ngo wihebe ko utatunga smartphone igezweho! Itel igufitiye smartphone yitwa P32 yujuje byose ukeneye kandi iri ku giciro cyoroheye abakiriya.
Itel Mobile iri muri kompanyi zikunzwe mu zicuruza telephone muri Afurika aho mu gihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2017 ariyo yabashije gucuruza telephone nyinshi muri Afruka. Itel irizeza abakiriya bayo gukomeza kubagezaho telephone nziza kandi ziri ku giciro kiboroheye.
Ku mafaranga 75,000Frw, Itel P32 iri muri telephone za mbere zihendutse ugereranyije n’ibyiza byinshi ifite. Mu ikoranabuhanga rigezweho, Itel P32 ni telephone ifunguzwa urutoki aho uba wizeye umutekano, umubyimba wa 8.8mm uyiha kuba smartphone igaragara neza igihe uyifite.
BATTERY IMARANA UMURIRO IMINSI 3 YOSE
Gutunga telephone ihora igutenguha mu gihe uba ukiyikoresha igahita ishiramo umuriro bituma ubihirwa n’umunsi wawe. Itel P32 yaje kukuruhura kwirirwa utwaye charger aho ugiye hose! Mu buryo bw’umwimerere kandi butekanye, P32 ifite battery yihagije mu kubika umuriro kuko ifite 4000mAh! Ibi biguha kuyikoresha iminsi 3 utiriwe wongeramo undi muriro.
Itel P32 ifite Battery ya 4000mAh ibika umuriro mu minsi itatu
IMIKORERE YIHUSE
Usibye ubwiza bugaragarira ku maso mu gihe ufite Itel P32, iyi telephone ikoranye Processor ya Quad-Core 1.3GHz ifashwa na 1GB RAM ndetse n’ububiko bwa 8GB biyiha kwihutisha ibyo uyisabye ukabibona mu gihe gito cyane. Ikindi giha iyi smartphone ubudasa ni Android igezweho ya 8.1 Oreo.
Nizzo yifata selfie akoresheje Itel P32
ABAKUNZI B’AMAFOTO NAMWE MURAHISHIWE.
Itel P32 ifite camera 2 z’inyuma zikorana ngo ubashe gufata ifoto y’umwimerere. Ifite kandi camera y’imbere ku bakunda selfie. Nta mpungenge rwose kuko no mu gihe hari umwijima nabwo ubasha gufotora kuko P32 ifite umurabyo imbere n’inyuma. Iyi telefone urayibona mu mabara atandukanye wihitiremo bitewe n'iryo ukunda. Itel P32 iraboneka mu maduka ya Itel mu gihugu hose.
Itel P32 iri mu mabara atandukanye
Itel P32 ifite Youtube Go iguha byinshi utabonaga ku zindi telephone
Dj Ira yishimira gukoresha Itel P32
Ibindi bisobanuro wasura imbuga nkoranyambaga za Itel Rwanda kuri Facebook na Instagram.
TANGA IGITECYEREZO