RFL
Kigali

Umunyamakuru Sam Karenzi ukunzwe n'abatari bake mu mikino yakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/08/2018 12:08
1


Sam Karenzi uzwi cyane kuri Radio Salus yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Titi Aline, ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018. Yasezeraniye muri Cathedrale ya Saint Etienne mu Biryogo hanyuma nyuma y'uyu muhango abageni bishimana n’inshuti mu birori byabereye muri Camp Kigali.



Ibi birori byaje nyuma y'iminsi mike aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ndetse Sam Karenzi ajya gusaba no gukwa umukunzi we biyemeje kubana akaramata. nyuma y'ibi birori byose aba bakaba barasezeranye imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 maze nyuma abageni bajya gusangira n'inshuti nabavandimwe umuhango wabereye muri camp Kigali.

Sam Karenzi usibye kuba ari umunyamakuru akaba n'umunyamabanga wa Bugesera Fc na TIti Aline bamaze igihe bari mu rukundo ndetse Sam Karenzi akaba yarabigaragaje nyuma yo gusezerana imbere y'Imana aho uyu mugabo yaririmbiyeumufasha we indirimbo yafashijwe na Tom Close uyu akaba ariwe muhanzi wataramiye abageni cyane ko uyu ari inshuti ikomeye ya Tom Close.

Sam KarenziSam KarenziSam KarenziSam KarenziSam KarenziSam Karenzi n'umukunzi we ubwo basezeranaga imbere y'ImanaSam KarenziSam KarenziSam KarenziBahise bajya gufata amafoto y'urwibutsoSam KarenziTom Close niwe wakiriye abageni aho biyakiriye n'imiryango yaboSam KarenziTom Close ahereza microphone Sam Karenzi ngo aririmbire umukunzi weSam KarenziSam Karenzi nawe ntiyamutengushye yatangiye kuririmbira umukunzi weSam KarenziNi ibirori byahuje imiryango ku mpande zombi

AMAFOTO: Fils Photo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasore5 years ago
    Sam arabirangijec?? Umwana winyamata rwose!!! Gs sinarinziko yasezeranira muri catholique!!!





Inyarwanda BACKGROUND