Sam Karenzi uzwi cyane kuri Radio Salus yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Titi Aline, ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018. Yasezeraniye muri Cathedrale ya Saint Etienne mu Biryogo hanyuma nyuma y'uyu muhango abageni bishimana n’inshuti mu birori byabereye muri Camp Kigali.
Ibi birori byaje nyuma y'iminsi mike aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ndetse Sam Karenzi ajya gusaba no gukwa umukunzi we biyemeje kubana akaramata. nyuma y'ibi birori byose aba bakaba barasezeranye imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 maze nyuma abageni bajya gusangira n'inshuti nabavandimwe umuhango wabereye muri camp Kigali.
Sam Karenzi usibye kuba ari umunyamakuru akaba n'umunyamabanga wa Bugesera Fc na TIti Aline bamaze igihe bari mu rukundo ndetse Sam Karenzi akaba yarabigaragaje nyuma yo gusezerana imbere y'Imana aho uyu mugabo yaririmbiyeumufasha we indirimbo yafashijwe na Tom Close uyu akaba ariwe muhanzi wataramiye abageni cyane ko uyu ari inshuti ikomeye ya Tom Close.
Sam Karenzi n'umukunzi we ubwo basezeranaga imbere y'ImanaBahise bajya gufata amafoto y'urwibutsoTom Close niwe wakiriye abageni aho biyakiriye n'imiryango yaboTom Close ahereza microphone Sam Karenzi ngo aririmbire umukunzi weSam Karenzi nawe ntiyamutengushye yatangiye kuririmbira umukunzi weNi ibirori byahuje imiryango ku mpande zombi
AMAFOTO: Fils Photo
TANGA IGITECYEREZO