RFL
Kigali

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio Rwanda, Kwizigira Claude n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/07/2018 9:53
5


Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018 ni bwo umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Claude Kwizigira yasezeranye imbere y’amategeko na Umubyeyi Clarisse bagiye kubana akaramata, isezerano bagiriye imbere y'amategeko, inshuti zabo n'imiryango yabo.



Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye ku murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Witabiriwe n’abantu banyuranye ariko barimo n’abanyamakuru bagenzi ba Claude Kwizigira ukorera Radio na televiziyo by’u Rwanda. Kwizigira Jean Claude usanzwe ari umunyamakuru w’imikino akaba n’umusesenguzi kuri RBA azakora ubukwe n’uwo yihebeye Umubyeyi Clarisse kuwa 21 Nyakanga 2018. Aba bombi bagiye guhamya isezerano ryabo nyuma y’urugendo rw’ubushuti n’urukundo ruhamye rumaze imyaka 15.

Impapuro z’ubutumire ‘invitations’ mu bukwe bwa Kwizigira Claude na Umubyeyi Clarisse zigaragaza ko, Gusaba no Gukwa bizaba tariki ya 21 Nyakanga 2018 kuri Romantic Garden iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Gusezerana Imbere y’Imana byo bizabera mu rusengero rwa Hope in Jesus Ministries ruherereye ku Gishushu. Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa muri Romantic Gardern ku Gisozi, ni ku muhanda KG 14 ave.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO ABA BOMBI BASEZERANAGA

Byari ibyishimo ubwo bumvaga inyigisho za nyuma Abanyamakuru ba RBA bari baje kumushyigikiraBwari bwatashyweClaude Kwizigira akaba arabirahiriyeUmubyeyi Clarisse nawe arahiriye kubana na Kwizigira ClaudeNyuma yo kubirahirira baranabisinyiraMahoro Nasri ukorera Flash Fm nawe yari yaje kwiga ibibera muri uyu muhangoAriane Uwamahoro nawe yababajije iby'uyu munsiUmubyeyi Clarisse yasutse amariraByari ibyishimo nyuma y'imyaka 15 bakundana 

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umubyeyi5 years ago
    imana izabubakire .kd muzarangwe nurukundo nkuko murumazemo imyaka myinshi kuko bishobora bake.
  • masho kid promoter5 years ago
    umusa kbx imvi nazibonaga nkijijisha ark hari abantu benshi ukanze hafi aho muri rba uzambabarire igifunguzo ukigisigire epa ndungutse
  • pedro someone5 years ago
    Ni byiza nanjye rwose ni intambwe ishimishije kandi ikomeye Imana ibane namwe ibihe byose
  • nshimiyimana pascal10 months ago
    kabisa nibyiza k'umuvandimwe wacu kwizigira.
  • Kubwimana jean pierre 8 months ago
    Turamukunda cyane 0788911641





Inyarwanda BACKGROUND