Serge Iyamuremye ukunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Arampagije, Amashimwe, Nta wundi nambaza, Biramvura, Nzaririmba Hoziana n'izindi, ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye azakora mu minsi iri imbere. Magingo aya yamaze kwemeza ko Apollinaire ari umwe mu bahanzi bazafatanya.
Tariki tariki 26 Kanama 2018 ni bwo Serge Iyamuremye azakora igitaramo yise 'One Spirit'. Ni igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Serge Iyamuremye yadutangarije ko muri icyo gitaramo azaba ari kumwe na Apotre Apollinaire w'i Burundi, uyu akaba ari umuramyi ukomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo by'umwihariko akaba afite amateka akomeye mu Rwanda dore ko indirimbo ze zahembuye benshi ukongeraho no kuba ari umuhanzi benshi bafatiraho icyitegererezo.
Apollinaire ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Serge
Muri iki gitaramo Serge Iyamuremye azaba amurika album ye nshya 'Biramvura'. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda. Serge Iyamuremye arahamagarira abakunzi b'umuziki wa Gospel kutazacikanwa n'iki gitaramo cye, kuko kizaba kirimo Umwuka w'Imana. Aganira na Inyarwanda.com Serge Iyamuremye yagize ati:
Ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu Mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n'umutima w'urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n'ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w'umuntu keretse umunezero. Buriya igihe cy'Imana iyo kigeze urabyumva ni yo mpamvu nanjye nahise nsanga ko bikwiriye ko hari igikorwa nari ntegereje igihe kirekire ariko Imana yemeye ko nongera gutanga nanone ibindimo byose nkuko yabimpaye.
Serge Iyamuremye ari gutegura igitaramo kizahembura benshi
Apollinaire azifatanya na Serge muri iki gitaramo
Serge yizeye ko abazitabira igitaramo cye bazahembuka mu buryo bw'Umwuka
TANGA IGITECYEREZO