Muri cya kiganiro cyihariye tugirana n’abakinnyi ba fiime nyarwanda, twongeye kuganiriza umwe mu bakunzwe cyane ndetse bazi no gukina bidashidikanywaho kuko amaze kubigaragaza cyane ko ari umuhanga.
Nk’uko mumaze kubimenyera nk’umwihariko wa Inyarwanda.com igitagazamakuru cya mbere mu Rwanda mu kubagezaho amakuru atandukanye y’imyidagaduro mu buryo bwose, tugera ku bakinnyi batandukanye ba filime nyarwanda tukabaganiriza mu kurushaho guha ukuri kose ndetse n’amwe mu makuru abakunzi babo batari bazi.
Inyarwanda.com twaganiriye na Antoinette Uwamahoro, abenshi bamuzi ku mazina atandukanye arimo Intare y’Ingore, Mukadata, Umubyeyi Gito aho yakinaga ari umuntu utari mwiza na gato. Nta wundi Siperansiya, umugore wa Seburikoko muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko ikunzwe n’abatari bake. Twaganiriye byinshi na Siperansiya, abakunzi be tubijeje gushira amatsiko ku buryo bwose. Ibi ni umusogongero.
Ubu akina yitwa Siperansiya umugore wa Seburikoko
Siperansiya yavukiye i Cyangugu, ariko si ho yakuriye kuko ababyeyi be bakoreraga mu mujyi wa Kigali nawe ni ho yaje gukurira ndetse anahigira amashuri abanza n’ayisumbuye. Ni umubyeyi wubatse, ufite umugabo n’abana 3. Nk’uko yabitangarije INYARWANDA, ni umwe mu bafatiye runini cyane sinema nyarwanda cyane ko nawe ubwe hari izo yanditse n’izo yakinishije ku giti cye nka nyirazo rugikubita zirimo nka ‘Umubyeyi gito’, ‘Ishyari Ni Ishyano’, Igihano cy’Ikinyoma’… yifashije itsinda yashinze ryitwaga ‘Happiness Game Film’ atewe ishyaka n’iyari iherutse gusohoka yitwa ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’.
Ni umwe mu bahetse filime nyarwanda kuva mu itangiriro
Ibi byamuhesheje amahirwe yo guhamagarwa hirya no hino harimo no hanze y’u Rwanda aho yahamagarwaga akajya gukina muri filime. N’ubwo atamenya umubare wa filime amaze gukina kuko ari nyinshi, yadutangarije filime yumva ko yatumye amenyekana cyane kurusha izindi nk’uko muri bubyumve mu kiganiro. Ubwo Inyarwanda.com yamubazaga niba nta bamutinya kubera filime zitandukanye yakinnyemo afite ubugome ndengakamere yagize ati:
Yego cyane! (barantinya bakanyikanga) ibyo ngibyo ni nko kujya mu murimo ukamenya ko ugomba kwirengera ingaruka zishobora kuzamo. Bahise bantinya kubera ko buri wese atinya gukina ibibi. Ibyo bibi siko njyewe ndi. Ubundi gukina filime ni ukuva muri wowe ukajya mu cyo baguhaye ko ugomba gukina, neza ugakina character (imico) y’uriya muntu (Intare y’Ingore, Umubyeyi Gito…) buri wese akabona ko ari byo kandi atari byo.
Abenshi baramutinya kubera filime yakinnyemo ari umugome
Kanda hano umenye uko Siperansiya yiyemeje guhekaumwuga wa Cinema Nyarwanda
TANGA IGITECYEREZO