RFL
Kigali

Rubavu:Urubyiruko rwo mu mirenge 12 rwahuguwe ku buzima bw'imyororokere runasabwa kwirinda ibiyobyabwenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2018 14:24
0


Urubyiruko rwaturutse mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu rwahawe impuguro ku buzima bw'imyororokere ndetse no ku kwirinda ibiyobyabwenge rutaha rwiyemeje kuba abakanguramba b'ubuzima mu mirenge yabo.



Guhera tariki 18 Kamena tariki 19 Kamena 2018 mu karere ka Rubavu habereye amahugurwa yahuje urubyiruko rwaturutse mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Rubavu aho buri murenge wari watanze abantu 6 bo kuwuhagararira. Nyuma y'amahugurwa bamwe muri uru rubyiruko baatangarije Inyarwanda.com ko bagiye guhugura abandi batabashije kugera muri aya mahugurwa.

Amahugurwa

Emerine Uwimana na Uwimana Augustin ni bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Inyarwanda.com mu kiganiro kitari gito twagiranye bose bahurizaga ku kuba ibyo babwiwe byari bishya kuri bo kandi bemeza ko ari bimwe mu bitumwa ubuzima bwa bamwe muri bo bwangirika dore ko bibabaho batabizi bityo bikarangira baguye no mu bishuko baterwa n'ababasobanurira nabi bagamije inyungu zabo zo kubahohotera. Uwimana Emerine yavuze ko mu by'ukuri yabangamiwe cyane no kutamenya uko babara iminsi y'umugore agiraho mu mihango avuga ko kandi atari we gusa ahubwo ari ikibazo gifitwe n'urubyiruo rwinshi rw'abangavu aha hanze. Ati:

Nge narimbangamiwe cyane kuko nawe urabona umwana ungana nka njye akwiye kumenya byinshi ku mihindagurikire y'ubuzima bwe ariko kuba nari ngeze iki gihe ntabyo nzi ni ikigaragaza ko ikibazo gihari kandi si njye gusa ahubwo ni ikibazo duhuje twese nk'abangavu ubwo rero ababyeyi bacu bafite inshingano zo kutihugiraho ahubwo bakaduhugura bakajya babitubwira hakiri kare.

Ku bijyanye na bamwe mu babyeyi bahugira mu mirimo itandukanye bakibagirwa kujya bafata akanya gato ko guhugura abana babo ngo babaganize ku mibereho y'ubuzima bwabo by'umwihariko mu buzima bw'imyororokere ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge na cyane ko ariho urubyiruko rwinshi ruhurira ni ikibazo. Uwimana Augistin we yasabye ababyeyi guha abana babo umwanya bakababaza ibibazo byose bifuza kumenya mbere y'uko hagira ubibabwira agamije kubashuka abashora mu ngeso mbi. Yagize ati:

Ababyeyi bacu njye ndabasaba guha umwanya abana bakabaganiza bakabumva umwana akababaza buri kibazo yifuza ndetse bakabakangurira no kwirinda ibiyobyabwenge. Ni kenshi usanga abana benshi hano ku muhanda by'umwihariko hano mu karere ka Rubavu bari ku muhanda cyangwa ukababona bari kubinywera ahantu runaka nta yindi mpamvu ni uko usanga hari benshi mu babyeyi batabona umwanya wo guha impanuro abana babo so, turasaba ababyeyi gufashanya natwe ndetse n'ubuyobozi bukadufasha nko mu gihe cy'inama tukajya tubona umwanya tugatambutsa ubu butumwa dukuye aha kandi bizafasha benshi.

Mushimiyimana Chantal umwe mu bahuguye ururubyiruko yatangarije Inyarwanda.com ko bafashe ingamba dore ko bagiye kujya banyura muri buri murenge bareba uko imihigo y'uru rubyiruko iri gushyirwa mu bikorwa ndetse bagahugura n'ababyeyi bakuze kuri iyi gahunda yo kuganira n'abana babo ku buzima by'imyororokere dore ko usanga ariho hari ikibazo cyane. Aya mahugurwa yamaze iminsi ibiri aho umunsi wa mbere yitabiriwe n'urubyiruko rwari rwaturutse mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hakaba hari taliki ya 18 Kamena 2018 naho taliki 19 Kamena hagahugurwa urubyiruko rw'abagore batarengeje imyaka 24 y'amavuko.

REBA AMAFOTO

TrainingUrubyirukoRubavu concertRubavu YouthRubavu YouthRubavu YouthRubavu YouthRubavu YouthRubavu YouthRubavu Youth

Nyuma y'amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND