RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara yitwa Jaundice?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/06/2018 19:30
0


Ubusanzwe Jaundice si indwara nk'uko benshi bakunda kubivuga ahubwo ni kimwe mu bimenyetso by’uko umuntu ibonekaho atameze neza ndetse ashobora kuba arwaye bikomeye.



Jaundice rero biva ku ijambo Jaune ari ryo bara ry’umuhondo, bishatse kuvuga ko umuntu ufite Jaundice uruhu rwe ruba rwarabaye umuhondo ku buryo bugaragarira buri wese ndetse n’amaso ye akaba umuhondo cyane.

Uku guhindura ibara k’uruhu rero gukunda kugaragara ku bantu benshi batandukanye ariko cyane cyane bikunze kuba ku bana bakiri impinja cyane ko n’indwara ibagezeho yose ibazahaza ku buryo bukomeye.

Ese ubusanzwe Jaundice ni iki?

Abahanga bagaragaza ko umuntu afite Jaundice mu gihe insoro zitukura ziba zashaje noneho zigashwanyagurikira mu mwijima bikanatuma umuntu yituma umwanda w’umuhondo. Tunabibutse ko ubusanzwe iyo umuntu arwaye inyama y’umwijima agira ibimenyetso bijya gusa na Jaundice aho amaso ye aba asa umuhondo.

N'ubwo abantu bakuru bashobora kuyigira bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kunywa inzoga nyinshi, kugira ibibazo mu mwijima ndetse no kurwara hepatite, aba bantu kandi jaundice ishobora no kubamugaza kuko ubwonko bwabo buba budakora neza ariko cyane cyane igaragara ku bana bato.

Dore rero bimwe mu bituma umwana ashobora kuyigira

Kuba imiyoboro y’indurwe ifunze, Kuba umwana na nyina badahuje Rhesus cyane cyane iyo nyina afite Rh- naho umwana akagira Rh+, Kugira insoro zitukura nyinshi. Ibi bikunze kuba ku bana bavutse ari bato cyane cyangwa se abavutse ari impanga.

Kuvukana indwara ziterwa na bagiteri cyangwa virusi, Kuba afite oxygen nkeya, muri macye atabasha guhumeka neza, Kurwara umwijima, Kubura amaraso bizwi nka sickle cell anemia, Kuvira imbere mu ruhu rw’umutwe ahanini byatewe no kuvuka bigoranye, Sepsis, cyangwa ubwandu bw’amaraso, Kuba insoro zitukura ziremye nabi.

Ese Jaundice yavurwa igakira?

Abahanga bavuga ko iyi ndwara ishobora kwikiza ariko na none hari ubwo ikara ikagera ku rugero rukomeye cyane, iyo bimeze bityo rero umwana aravurwa agakira ariko burya kwirinda biruta kwivuza, uburyo bwiza bwo kuyirinda umwana rero harimo kumwonsa cyane ndetse no kumushyira ku kazuba kabone n’iyo yaba nta bimenyetso byayo afite bimurinda kuyandura.

Src: sante-medecine.journaldesfemmes.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND