Urugendo rwa Gashayija Patrick rwo kuzenguruka igihugu cy'u Rwanda ku ipikipiki rurarimbanije, ingeri zitandukanye z'abantu bakomeje gutangarira uyu musore ku bw'ibiganiro agenda atanga ahantu hatandukanye. Mu kiganiro uyu yagiranye na Inyarwanda.com yatubwiye iby'urugendo rwe agaruka no ku bintu 5 bitangaje amaze kubona.
Gashayija Patrick ni umusore w'imyaka 29 y'amavuko uzwi nka Ziiro The Hero. Uyu musore yabanje kuzenguruka u Rwanda akoresheje igare mu mwaka wa 2017, ubu ari mu rugendo rwo kuzenguruka igihugu akoresheje ipikipiki. Yahisemo kwitwa Ziiro The Hero bisobanuye kuva mu buzima bwa nta kintu ukagera ku bintu wifuzaga.
Tariki 2 Gicurasi ni bwo yatangiye uru rugendo azenguruka igihugu cy'imisozi igihumbi, akaba ari urugendo ruzasiga ageze mu mirenge yose y’igihugu cy'u Rwanda uko ari 416, ubu akaba arangije imirenge 87 nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Gashayija Patrick uzwi nka Ziiro The Hero, mu mpera z'icyumweru ni ukuvuga ku wa 6 no ku cyumweru araruhuka. Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Inyarwanda.com twaganiriye nawe anakomoza ku bintu 5 byamutangaje kugeza ubu.
1. Urutare wa Nyamwahi
Ikintu cya mbere cyatangaje Ziiro The Hero muri uru rugendo arimo rwo kuzenguruka igihugu kuri moto, ni urutare rwa Nyamwahi ruherereye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi umudugudu wa Nyabyunyu. Uru rutare ni rurerure cyane rwitorezwagaho n'urubyiruko rwabaga rugiye gutoranywamo ingabo z'umwami uwarasaga akarenza uru rutare yabaga ari intwari yashyirwaga mu ngabo z'umwami. Nyamwahi yari umutware muri aka gace.
2. Ikibuye cya Shari
Iki Kibuye giherereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngera. Ni ibuye rinini ryegeranye n'igitoya cyacyo. Gashayija avuga ko iki kibuye cyamutangaje kuko giteretse mu gace kitwa Shari ahantu hisanzuye kandi ari kinini.
3. Ubuvumo bwa buziranyoni
Ubu Buvumo buherereye mu karere ka Muhanga umurenge wa Kiyumba. Ni ubuvumo bukonja cyane butagira iherezo, gusa abantu benshi babukoresha bajya gusenga.
4. Urukurikirane rw'ibitare bidafite izina
Ibi bitare biherereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Busanze. Ni ibitare bihera mu Rwanda bikambuka ujya i Burundi. Ibi bitare ni binini cyane dore ko ushobora kugenda hejuru yabyo ukagenda nk'ibirometero 20 ukagera mu gihugu cy'u Burundi.
5. Masunzu Mountain
Uyu musozi uherereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata. Gashayija Patrick yabwiye Inyarwanda ko Nyaruguru ari ahantu haba imisozi itari miremire, gusa uyu musozi ni muremure cyane. Yagize ati:
Ubusanzwe Nyaruguru ni ahantu haba imisozi itari miremire ku buryo yakubuza kureba hakurya, gusa uyu musozi wa Masunzu ni muremure cyane, kandi ufite umwihariko wo kutagira ibiti nk'indi misozi izanzwe abantu bazi abantu ba hano bavuga ko ari wo ukurura imvura.
Gashayija Patrick yifuza ko abantu bamwigiraho ibintu byinshi harimo kwihanganira ibibazo banyuramo ndetse no gukoresha bike bafite nk'igishoro bakiteza imbere. Yagize ati: "Abantu banyigiraho byinshi nko kwihanganira ibyo bahura nabyo, ikindi banyigiraho ni ugukoresha ubushobozi buke baba bafite kugira ngo bagere ku nzozi zabo abenshi bambona nk'umuntu uba ufite amafaranga menshi ariko iyo nganiriye nabo nkababwiza ukuri kw'ibyo ndi gukora n'uburyo ndi kubikora basanga nabo babikora."
Gashayija Patrick ari we Ziiro The Hero yadutangarije ko icyo ateganya kuzakura muri uru rugendo ari gukora igitabo cyibumbatiye amakuru ku birango by'amateka muri buri murenge w'u Rwanda. Yagize ati:
Nifuza kuzasohora igitabo kirimo ibirango by'amateka muri buri murenge ku buryo buri murenge uzajya wireba muri ibi bitabo bakabona ibibarizwa iwabo, ikindi ni uko n'abanyeshuri bazakora ubushakashatsi bifashishije iki gitabo.
Gashayija Patrick yadutangarije ko imisatsi 3 izinze ku mutwe we (Ibituta) ari kimwe mu bintu biri gutangaza cyane abantu bamubonye, gusa kuri we avuga ko ari ubudasa. Ziiro The Hero yatubwiye ko ubusobanuro bw'iyi misatsi ye; umwe usobanuye Ikinyabupfura (Discipline), undi ugasobanura Ubuhanzi (Creative), undi ugasibanura Impano (Talent).
Gashayija nk'umusore wabaye mu muhanda agakora iki gikorwa, ajya agira amahirwe yo kuganira n'urubyiruko mu bigo by'amashuri aho agenda anyura ari naho bamwe bakomeje gusabira uyu musore igikombe cyangwa ikimenyetso cyo ku rwego rw'igihugu kubera iki gikorwa yiyemeje kidasanzwe cyo gukora ubukerarugendo imbere mu gihugu cye ku ipikipiki. Gashayija agira inama abanyarwanda muri rusange yo kugerageza gukora bahereye kuri bike bafite maze bakiteza imbere. Yagize ati:
Ubutumwa nagira abanyarwanda muri rusange ni uko ibyo bifuza byose gukora bakabona bibagoye bajye bahera kuri bike bafite, bahere kuri 0 bazagera kuri byinshi kandi bizagira ingaruka nziza no ku gihugu batabereye umutwaro igihugu.
Gashayija arasaba Leta y'u Rwanda ko yazashyira Kaminuza muri buri karere cyane ko yasanze hari tumwe mu turere tudafite kaminuza n'imwe. Yagize ati:
Ndasaba ubuyobozi ko bazashyira Kaminuza muri buri karere ni ukuri byaba byiza kuko ahenshi nanyuze iyo urubyiruko rurangije babyiganira mu mijyi yegereye za kaminuza bagatura hafi y'ishuri ugasanga abantu bagiye biga amashuri yisumbuye nyuma bakajya kuba mu mijyi, ibi bikozwe byazafasha uturere gutera imbere.
Biteganijwe ko kuwa 3 tariki 13 Kamena 2018, Ziiro The Hero azaba asoje intara y'Amajyepfo agatangira Intara y'Uburengerazuba aho azinjirira i Rusizi. Tubibutse ko tariki 2 zukwa 5 ari bwo Gashayija Patrick yatangiye uru rugendo azenguruka igihugu cye cy'u Rwanda kuri moto akaba yariyemeje ko tariki 2 z'ukwa 8 umwaka wa 2018 azaba arusoje.
Mu biganiro aha abanyeshuri agaruka ku kwirinda inda zitateganyijwe no guteza imbere impano zabo bahereye ku ishuri
Gashayija yiteguye kwinjira mu ntara y'Uburengerazuba
TANGA IGITECYEREZO