RFL
Kigali

Uburayi:Abari munsi y’imyaka 16 y'amavuko ntibemerewe gukoresha urubuga rwa WhatsApp

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/05/2018 16:21
0


Nyuma y’ubwumvikane hagati ya kompanyi ya Facebook icuruza serivisi z’urubuga rwa WatsApp ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango w’ubumwe bw’uburayi,kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa 4,nta mwana ufite imyaka 16 wemerewe gukoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa WatsApp.



Mu gutangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo ugiye gutangira gukoresha uru rubuga rwa Watsapp azajya abanza yerekane ikimuranga, ikoranabuhanga rizashyirwa mu mikoresherezwe ya WatsApp nirisanga imyaka ye itagera kuri 16 yangirwe kwinjira. N'ubwo ari icyemezo cyafashwe icyakora ntikiratangira gushyirwa mu bikorwa, kuri ubu abana bafite munsi y’imyaka 13 y’amavuko nabo baracyemerewe gukoresha iri koranabuhanga ryifashisha umurongo wa internet mu guhanahana amakuru.

Kimwe nk’izindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Snapchat, Instagram na YouTube, WhatsApp nayo ikoreshwa na benshi biganjemo urubyiruko. Kuri WhatsApp ifitwe na sosiyete ya Facebook, uyu mwanzuro ugomba kubahirizwa kugira ngo harusheho kubungabungwa amahame y’imyitwarire yashyizweho na za Guverinoma zitandukanye nk’uko Marc Zukerberg washinze Facebook aherutse kubisezeranya mu nama ngarukamwaka yamuhuje n’abafatanyafikorwa be n’abandi bafite aho bahuriye n’ikoranuhanga hirya no hino ku isi.

Image result for mark zuckerberg

Marc Zukerbeg umuyobozi mukuru wa sosiyete ya Facebook igenzura Watsapp

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize abana bato bari munsi y’imyaka 13 bashobora gukoresha urubuga rwa Watsapp ni abakomoka mu bihugu byo hanze y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi. Kuri ubu ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi bigeze kuri 28.

 Source:BBC.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND