RFL
Kigali

Kwibuka24: Simeon Senga yasohoye amashusho y'indirimbo 'Humura Rwanda ihumuriza abanyarwanda'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2018 12:08
0


Umuhanzi Simeon Senga yifashishije impano ye y'ubuhanzi akora indirimbo ihumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. Ni indirimbo yise 'Humura Rwanda' ndetse kugeza ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze.



Simeon Senga yadutangarije ko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ye 'Humura Rwanda' ari ubuhumuriza abanyarwanda. Yagize ati:"Ubutumwa burimo ni uguhumuriza abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ngira ati Muhumure ntimuri mwenyine'. Verse ya nyuma nsoza ngira nti twigire ku mateka turwanye Jenoside n'ingengabitekerezo yayo kugira ngo abadusura n'abana bazavuka bazasange iyo ngengabitekerezo itarangwa muri twe."

Simeon Senga yakomeje agira ati:"Nk'abanyarwanda nkongera ngira ati 'Never again tuyivane mu magambo ahubwo tuyimike mu mitima yacu bizadufasha kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. Icyatumye nicara nkandika iyi ndirimbo icya mbere twebwe nk'urubyiruko ni twe Rwanda rw'ejo tugomba gufata iya mbere tukarwanya Jenoside kugira ngo itazongera ukundi, tukumva y'uko twese turi umwe ntiturangwe n'amacakubiri kuko ntaho yageza igihugu cyacu."

Simeon Senga w'imyaka 22 y'amavuko yabwiye Inyarwanda.com ko gukora indirimbo ya Jenoside yakorewe abatutsi yabikoze nyuma yo kuganira n'abakuze bakamubwira amateka yayo, andi makuru akayamenyera ku nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi ubwo yabaga yazisuye bityo abasha kumenya byinshi ku mateka yaranze igihugu cy'u Rwanda cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe abatutsi. Ati:

Ahanini iyo nshaka kumenya ibyabaye mu Rwanda nsura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi bakantemberezamo nkabonera amateka ya Jenoside, ibindi bakansobanurira noneho nk'umuhanzi mpavana byinshi byatuma mbasha gukora indirimbo ihumuriza abatewe ibikomere na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

REBA HANO 'HUMURA RWANDA' YA SIMEON SENGA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND