RFL
Kigali

Kwibuka24: Ndabarasa John yakoze mu nganzo yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/04/2018 8:50
0


Ndabarasa John uzwi nk'umunyamakuru n'umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana Gakondo, nyuma y'igihe kitari gito yari amaze atumvikana mu muziki, agarukanye indirimbo nshya yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Mu gihe u Rwanda n'isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, umuhanzi Ndabarasa John yifatanyije n'abanyarwanda, atanga ubutumwa mu ndirimbo mu rwego rwo kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi. Aganira na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya yise 'Ihumure', Ndabarasa John yagize ati:

Ni indirimbo nakoze y'icyunamo nyuma yo kumara igihe ntagaragara muri muzika nkaba nyikoze kugira ngo nihanganishe ababuze ababo mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, kuko ari igihe cyo kwegerana tugafatana mu mugongo. Tunibuka abacu batuvuyemo tukibakeneye tunamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iyi ndirimbo 'Ihumure', Ndabarasa John yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi, akababwira ko bitazongera. Ahamagarira abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, baharanira ko itazongera kuba ukundi. Yumvikana aririmba aya magambo; "Muze twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, duharanira ko itazongera ukundi iwacu i Rwanda. Mana aho baruhukiye ijabiro kwa Jambo, baruhukire mu mahoro, tuzahora tubibuka uko imyaka isimburana iteka, ntituzabibagirwa, ingoma ibihumbi. Turashimira Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ubwo igihugu cyacuraga imiborogo."

UMVA HANO 'IHUMURE' INDIRIMBO NSHYA YA NDABARASA JOHN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND