RFL
Kigali

Mani Martin yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya ‘Romantic’ iya mbere muri 2018-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2018 8:47
4


Kuva umwaka wa 2018 watangira ni ubwa mbere Mani Martin ashyize hanze indirimbo ye nshya iyi ndirimbo ibaye iya mbere mu wa 2018, kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya iherekejwe n’amashusho yayo indirimbo ye nshya akaba yarayise ‘Romantic’ ikaba indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo umuhungu aba abwira umukobwa.



Romantic indirimbo nshya ya Mani Martin ije ikurikira izindi nyinshi uyu muhanzi yagiye ashyira hanze mu mwaka wa 2017 cyane ko ari umwaka yamurikiyemo album ye nshya mu bitaramo yazengurutsemo igihugu ndetse igitaramo cya rurangiza uyu muhanzi akaba yaragikoreye muri Kigali Serena Hotel. Usibye ibi bitaramo na Album ariko zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze ariko zitarajya hanze harimo indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo ndetse n’indi yakoranye n’itsinda rya Sauti Sol.

Mani MartinMani Martin

Iyi ndirimbo nshya ya Mani Martin ku buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Pastor P mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris umwe mu basore bari kuzamuka neza mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ROMANTIC’ YA MANI MARTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Man Funs6 years ago
    Byari byiza, nuko ndeba Man Martin akomeje kugira umwanda, izi dreads rwose zirasa nabi, iyo aba afite isuku byari kuba byiza kurushaho.
  • Zaninka Jolie6 years ago
    Iyi ndirimo iyo ashaka umu model w'umuzungu kazi, yari kuzagera kure nka Habibi ya The Ben. Iryo mvuze muryubahe, njya ndebakure.
  • Fiq6 years ago
    Indirimbo yakoranye n'a saut sol azayihorere twarara. Kbx irarambiranye birenze
  • 6 years ago
    Ko ndeba se aya mashusho wagirango yafashwe na telefoni kandi nabwo iri ku rwego ruciriritse.





Inyarwanda BACKGROUND