Davido ni umwe mu bahanzi bamaze iminsi mu Rwanda. Davido yaje i Kigali mu gitaramo gikomeye cyo kumurikira abanyarwanda album ye nshya yise 30 Billions, akaba ari igitaramo cyabaye tariki 3/3/2018. Nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi yatemberejwe uduce tunyuranye twa Kigali turimo n’utubyiniro dukomeye aho yagiye agirira ibihe byiza.
Amwe mu mashusho Davido yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje aho yari yasohokanye n’inkumi z’i Kigali, gusa nta n'umwe yerekenaga mu maso ariko ukurikije amafoto Shaddyboo ubwe yagiye yishyirira ku mbuga nkoranyambaga bihita byigaragaza ko ariwe wazungurije ikibuno umuhanzi Davido. Davido nawe ubwe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ya Shaddyboo wamuzungurije ikibuno.
Shaddyboo na Davido
Igitaramo cya Davido mu mujyi wa Kigali cyabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 kitabirwa n'imbaga y'abafana b'umuziki we. Nyuma y’iki gitaramo uyu muhanzi ntabwo yahise ataha cyane ko yagombaga kubanza gutemberezwa uduce tunyuranye tw’umujyi wa Kigali mbere y'uko yerekeza i Kinshasa aho azakorera igitaramo tariki 9 Werurwe 2018.
TANGA IGITECYEREZO