RFL
Kigali

Korali Abakorerayesu yateguye igitaramo cyo kwibutsa abantu ko bakwiriye gutwara intwaro zose z'Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/02/2018 19:02
0


Korali Abakorerayesu ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Rukurazo ribarizwa mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, yateguye igiterane cy'ivugabutumwa kizaba tariki 4 Werurwe 2018 kuva isaa Saba z'amanywa.



Korali Abakorerayesu igiye gukora iki gitaramo nyuma y'icyo iheruka gukora mu ntangiriro za 2017, aho yamurikaga Album ya kabiri y’amashusho bise ‘Nshingiye’. Etienne Nduwimana umuyobozi wa korali Abakorerayesu yadutangarije ko iki gitaramo cyabo bari gutegura gifite intego yo kwibutsa abantu ko bakwiriye gutwara intwaro zose z'Imana.

Etienne Nduwimana yagize ati;"Ni igiterane cy'ivugabutumwa, insanganyamatsiko yacyo iragira iti: 'Nuko mutware intwaro zose z'Imana'" Iyi nsanganyamatsiko iboneka mu Abefeso 6:13". Haragira hati: "Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe." Iyo ukomeje gusoma iki gice kugeza ku murongo wa 18 usangamo intwaro z'Imana abakristo bakwiriye kwitwaza. Haragira hari: 

Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

Etienne Nduwimana yakomeje avuga ko muri iki giterane bazaba bari kumwe na korali Turanezerewe. Yibukije abazakitabira ko bazaba bari kumwe n'umukozi w'Imana Pastor Uwambaje Emmanuel akaba ari nawe uzigisha ijambo ry'Imana muri icyo giterane gifite intego yo kwibutsa abantu ko bakwiriye gutwara intwaro zose z'Imana.

Korali Abakurikiyeyesu

Korali Abakorerayesu bateguye igitaramo cy'ivugabutumwa

Korali Abakorerayesu yatangiye umurimo w’ivugabutumwa tariki ya 27 Gashyantare 1992, itangirana abantu 32. Kuri ubu iyi korali ifite abaririmbyi 80 ikaba ifite indirimbo zirenga 200, gusa izimaze gutunganywa muri studio zikaba zikubiye kuri Album 2 z’amajwi n’izindi 2 z’amashusho. Muri 2014, korali Abakorerayesu yahawe igihembo cya Sifa Award nka korali yahize izindi zo muri ADEPR mu kugira indirimbo nziza y'amashusho. 

Abakorerayesu ni imwe mu makorali yakoze umurimo w’Imana henshi muri iki gihugu cy'u Rwanda dore ko mu mpera z’umwaka wa 2015 iyi korali yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi itatu muri Tanzania ku butumire bwa Pentecostal Church yo muri icyo gihugu. Uru rugendo bashimira Imana ko rwatanze umusaruro batatekerezaga, benshi bagahembuka mu buryo bw'umwuka ndetse abandi bakakira agakiza. 

Abakorerayesu

Bamwe mu bagize korali Abakorerayesu

Abakorerayesu

Abacuranzi bafasha korali Abakorerayesu gucuranga umuziki w'umwimerere

Abakorerayesu

Igiterane cy'ivugabutumwa cyateguwe na korali Abakorerayesu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND