RFL
Kigali

Niyibikora Seth washinze Academy ya Jeunesse Sportive de Ruhango amaze gutanga abakinnyi 12 mu cyiciro cya 2

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2018 12:32
0


Niyibikora Seth umusore w’ingaragu w’imyaka 27 ukomoka mu Karere n’umurenge wa Ruhango mu kagali ka Nyamagana mu ntara y’amajyepfo, mu 2014 ni bwo yashinze ikipe izamura abakiri bato mu mupira w’amaguru ayita “Jeunesse Sportive de Ruhango” kuri ubu akaba amaze kuzamura abakinnyi 12 mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Niyibikora yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iyi kipe byaje nyuma yuko yaje kuzengurutsa amaso mu gihugu agasanga abakinnyi benshi bazwi mu gihugu abakomoka mu Karere ka Ruhango babarika, bityo yiyemeza kuba yakwitanga akazamura umubare w’abakina umupira w’amaguru bavuka muri Ruhango.

“Ntabwo navuga ko nakinnye umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru ariko ndawukunda kuko n’ubu ndacyawukina muri ya makipe bita ay’abasaza. Naje kureba nsanga bibabaje kuba mu bakinnyi tuzi mu gihugu muri iyi myaka yacu nta munyamuhanga urimo kandi atari uko tubuze abana bafite impano. Naje kureba nsanga nta kindi cyabidufasha uretse kuba nashinga santere izajya ibazamura”. Niyibikora

Mu myaka itatu (3) iyi santere imaze ikaba iri kwinjira mu mwaka wa kane (4), imaze gutanga abakinnyi 12 bakina mu cyiciro cya kabiri mu makipe atandukanye mu Rwanda. Niyibikora avuga ko abona ibyo akora bitanga umusaruro kuko ngo kuba yaramaze kugira abana mu cyiciro cya kabiri hasigaye ko bazamuka mu cyiciro cya mbere.

“Mu gihe maze nkora akazi ko kuzamura impano z’abana bo muri Ruhango, navuga ko bitanga umusaruro bityo nkaba mbona ko ntavunikira ubusa. Nk’ubu mfite abana batandatu (6) natoje bari muri United Stars, batatu (3) muri Hope FC , babiri (2) muri Interforce FC n’umwe (1) uba muri AS Muhanga. Abo bose mfite icyizere ko mu myaka itaha bazaba baramaze kugira urwego rwisumbuye bageraho bamwe banajya mu cyiciro cya mbere”. Niyibikora Seth

Niyibikora Seth (ubanza ibumoso) umutoza uzamura abana muri Ruhango yiforanya n'abakinnyi yazamuye bakaba bakina muri United Stars

Niyibikora Seth (ubanza ibumoso) umutoza uzamura abana muri Ruhango n'abakinnyi yazamuye bakaba bakina muri United Stars/Kabagali

Ku bijyanye n’imyumvire ababyeyi bafite kuri gahunda yo gufatanya n’abatoza mu kuzamura impano z’abana mu mupira w’amaguru, Niyibikora yemeje ko ababyeyi bo muri Ruhango bumva neza kandi bakanitabira gufatanya n’abatoza mu gushakira hamwe icyatuma abana babo bagira urwego bageraho mu mupira w’amaguru.

Mu magambo ye yagize ati” Ntabwo nabeshyera ababyeyi ko bantererana kuko kuva nashinga iyi santere ababyeyi batangiye kungana banzanira abana ubona babyishimiye kuko basanzwe bazi uko nitwara mu buzima busanzwe, urebye ubona ko banyizeye kandi barabibona ko ibyo nkora bitanga umusaruro”.

Jeunesse Sportive de Ruhango magingo aya irimo abana 120 b’abahungu kuko batakira abakobwa. Gusa Niyibikora ateganya ko muri iyi 2018 bazakira abandi bana bashya bityo umubare ukaziyongera. Iyi santere ikorera mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango mu mudugudu wa Nyamagana.

Nshimyumuremyi Olivier 9 mu kirere ashaka igitego cy'umutwe

Nshimyumuremyi Olivier 9 wazamuwe na Niyibikora Seth aha yari  mu kirere ashaka igitego cy'umutwe mu mukino baheruka gukina na United Stars 

Niyonkuru Daniel wa United Stars akinira hasi

Niyonkuru Daniel wa United Stars (uri hasi) nawe ni umukinnyi wazamuwe na Niyibikora Seth

La Jeunnesse Sportive de Ruhango (umuhondo) ubwo bari bagiye gukina n'abana bagenzi babo ba Muhanga FA

La Jeunnesse Sportive de Ruhango (umuhondo) ubwo bari bagiye gukina n'abana bagenzi babo ba Muhanga FA

Ikipe y'abato (U13) yakinnye imikino y'irushanwa ryateguwe n'Ijabo Ryawe

Ikipe y'abato (U13) yakinnye imikino y'irushanwa ryateguwe n'IJABO RYAWE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND