RFL
Kigali

Burya ngo umuntu ufite 'Stress' aba angana n’uwanyweye itabi inshuro eshanu ku munsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/01/2018 14:52
0


Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cyita ku buzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasanze kuba umuntu afite stress ntaho aba ataniye n’uwanyoye amasegereti atanu ku munsi ndetse ngo ingaruka zabyo zingana na 27%



Ibi byatangajwe nyuma yo gusanga umuntu wanyoye amasigara atanu n’ubundi aba afite stress yatewe n’ayo masigara, si n’ibyo gusa rero kuko ubu bushakashatsi bwanasanze stress yo ku rwego rwo hejuru ishobora gutera indwara z’umutima.

Kugira ngo hemezwe ibi byose rero nuko bafashe abarwayi b’indwara z’umutima maze babagabanyamo ibice bitandukanye, abagize stress ikabije n’abagize stress yo ku rwego rworoheje, hanyuma bakaza gukurikiranwa mu gihe cy’imyaka 14 kugira ngo bize kwemezwa koko ko stress yaba itera n’indwara z’umutima.

Nyuma yo gukora ubu bushakashatsi rero ni bwo hemejwe neza ko stress ishobora no kuzana indwara z’umutima kugera kuri 27% ariko ibyo byose bikaba bituruka ku kuba umuntu ukora cyane ubutaruhuka akaba ari ho bahera bavuga ko stress ntaho itaniye no gufata masegereti atanu ku munsi kandi ko iyo stress ishobora no kuba intandaro yo kurwara indwara z’umutima ari nazo ziri kwica benshi muri iki gihe cyane cyane abantu b’igitsinagore biturutse kuri ya stress twavuze haruguru.

Nyuma yo kumenya ibi byose rero urubuga passeport santé dukesha iyi nkuru ruvuga ko atari byiza na gato kwiyicisha stress kugira ngo ukunde ubeho neza, ahubwo ni ngombwa kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ugira stress ari nabyo bizakurinda gufatwa n’indwara zibasira umutima kuko twabonye neza ko iyi stress ingana no kunywa itabi.

Src: Top santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND