RFL
Kigali

Muchoma yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye na Mico The Best ivuga uko yabaye mayibobo akarwana n'amavunja-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/01/2018 12:30
3


Umuhanzi nyarwanda Muchoma kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya 'Ubuhamya' yakoranye na Mico The Best nyuma y'igihe gito asohoye indirimbo ye nshya yise 'Ni Bon'.



Mu ndirimbo yise 'Ubuhamya' yakoranye na Mico The Best, Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma mu muziki kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda, yavuze inkuru mpamo y'uko yarwaye amavunja akaba na mayibobo ariko ubu akaba ari umugabo ufite urugo, akaba ashima Imana yamuhinduriye amateka. Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo Clapton uzwi nka Kibonge muri filime Seburikoko aho muri iyi video aba ari pasiteri w'urusengero Muchoma na Mico The Best basengeramo, nyuma akaza kubakira bagatanga ubuhamya.

Mu buhamya bwe, Muchoma wari umaze igihe kinini aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ubu akaba ari kubarizwa mu Rwanda, avuga ko yahoze ari umujura ndetse ngo yarwaye n'amavunja, aba n'inzererezi ariko ubu Imana ngo yamuhinduriye amateka. Ni muri urwo rwego yakoze indirimbo yise Ubuhamya ivuga ku buzima bugoye yaciyemo. Ni indirimbo yakoranye n'umuhanzi Mico The Best ndetse magingo aya amashusho yayo yamaze kugera hanze. Muri iyi ndirimbo, Muchoma aririmbamo aya magambo;

Kugera kure si ko gupfa,....iyi ni nkuru mpamo, ni ubuhamya, byambayeho. Natangiriye kuri zero, ubu ngeze kuri miliyoni, ubu ndaryama nkasinzira kuri matora ya Rwanda Foam, ni ubushake byose birashoboka, nuyisenga (Imana) nayo izakugoboka. Aho yankuye ndahibuka, gushima Uwiteka ntibyabura, ni umuco mwiza wa kera. Ubu buzima tubamo ni danger, hari n'ababuze aho baba bibera hanze, kurya no kwambara byarabanze,...ubuzima bugoye naciyemo burakaze, amavunja narwaye nayo yarakize, ibyiringiro bishya byaraje, ubu ndi umugabo kandi ufite urugo, kera abambonaga baranyinubaga ngo naranukaga ra.

REBA HANO 'UBUHAMYA' YA MUCHOMA FT MICO THE BEST







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    muchoma muchomani umaze kuba super star bakureke nigar ,Uzi cyakuzanyeeeee
  • jay 6 years ago
    muchoma muchomani umaze kuba super star kbsa Niger Uzi icyakuzanye Msa urikubikora nezaaa
  • 6 years ago
    IMANA IJYE IHABWA IKUZO KABISA CONGS MUCHOMA





Inyarwanda BACKGROUND