Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017. Ni ibihembo byatanzwe ku bahanzi ba Gospel n'abandi bafite aho bahurira n'umuziki wa Gospel bakoze cyane muri 2017. Ibirori byatangiwemo ibi bihembo byabaye tariki 17/12/2017.
Ibi birori byabereye muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n'imwe kugeza isaa tatu z'ijoro. Hatanzwe ibihembo 18 mu byiciro bitandukanye. Muri Groove Awards Rwanda 2017, Israel Mbonyi yabaye umuhanzi w'umwaka (Best Male artist of the year) mu gihe umuhanzikazi w'umwaka (Best Female artist of the year) yabaye Dinah Uwera.
MU MAFOTO 100: Ihere ijisho uko byari bimeze mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017
Mbere yuko ibirori bitangira, abahanzi n'abandi bazwi bitabiriye ibi birori babanje kunyura kuri Red Carpet bakabazwa ibibazo n'umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka Clapton ndetse na Kibonke, izina yitwa muri Filime y'uruhererekane ya Seburikoko itambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abantu 15 bari bambaye neza muri ibi birori.
Mu gutoranya aba bantu, Inyarwanda.com twagendeye ku bari bambaye bikwije bijyanye n'igikorwa cyo kuramya Imana bari bagiyemo. Twagendeye kandi ku bari bambaye imyambaro ibereye ijisho ndetse wabareba ukabona baberewe. Twibanze kandi ku bahanzi bazwi mu muziki wa Gospel batambutse kuri Red Carpet n'abandi banyuranye.
Reba abantu 15 bari bambaye neza muri Groove Awards Rwanda 2017
1.Dinah Uwera
Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017, yaje muri ibi birori yambaye neza. Yari yambaye ikanzu ndende y'ubururu igera ku birenge ndetse n'inkweto z'umukara. Mu ntoki yari yitwaje aga sac a main k'umukara.
Umuhanzikazi Dinah Uwera uzwi cyane mu ndirimbo 'Nshuti'
2.Rene Hubert n'umugore we
Nsengiyumva Rene Hubert washinze urubuga Ibyishimo.com rwanahawe igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 nk'urubuga rwiza rwa Gikristo, ni umwe mu bantu bari bambaye neza muri ibi birori aho yari yambaye ikositimu y'ubururu, yambariyemo n'ishati y'umweru. Umugore we Clementine Uwera (Mama Amelia) yise Mugorewera, nawe yari aberewe cyane.
3.Phn Albert Niyonsaba
Umuhanzi Albert Niyonsaba, ubushize ni we wabaye umuhanzi w'umwaka ni ukuvuga muri Groove Awards Rwanda 2016. Mu birori by'uyu mwaka, yaje yambaye neza ndetse yari aberewe.
4.Israel Mbonyi
Israel Mbonyi ni we wabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017. Mu birori byatangiwemo ibi bihembo, Israel Mbonyi ni umwe mu bari bambaye neza dore ko yari yajyanishije kuva ku nkweto kugeza ku ishati.
5.Phanny Wibabara
Umuhanzikazi Phanny Wibabara ni umwe mu bitabiriye ibi birori. Araza kuri uru rutonde kubera umwambaro yari yambaye hejuru watumye aberwa cyane ndetse akaba ari umwambaro ugezweho ku bakobwa n'aba mama b'i Kigali.
6.Anne Murugi
Anne Murugi, ni umwe mu bayobozi ba Groove Awards muri Kenya ndetse ni we wo muri Kenya ukunze gukurikiranira hafi iri rushanwa mu Rwanda. Mu birori by'iri rushanwa biheruka kubera i Kigali, Anne yaje yambaye yikwije aho yari yambaye ikanzu y'umukara igera ku birenge.
7.Korali Shalom y'i Nyarugenge
Korali Shalom ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge ni yo yatwaye igikombe cya korali nziza y'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017. Aba baririmbyi baraza kuri uru rutonde rw'abari bambaye neza bitewe n'imyambaro yabo y'ubururu wabonaga ibereye ijisho.
8.Mama Kenzo (hagati)
Jeannine Mukabacondo uzwi nka Mama Kenzo, ni umugore wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa wari umunyamakuru ukomeye muri Gospel. Mama Kenzo yitabiriye Groove Awards Rwanda 2017 yambaye neza ku buryo bubereye ijisho.
9.One Family One vision
Uyu mugabo witwa Twahirwa n'umugore we ndetse n'abana babo uko ari batanu, bose bahuriye mu itsinda ryitwa One Family One vision rihimbaza Imana mu njyana ya Hiphop. Mu birori bya Groove Awards Rwanda 2017, baje bambaye neza aho abana babo bari babambitse imyenda isa (babiri babiri) ndetse n'ababyeyi babo iyo urebye uko baje bambaye ubona ko baje biteguye neza ibi birori.
10.Umuraperikazi The Pink
Nk'umuraperikazi ndetse ukunzwe cyane mu muziki wa Gospel, The Pink yaje mu birori bya Groove Awards Rwanda yiteguye neza ndetse no kuri Red Carpet yarabyerekanye amanura imirongo. Yaje yambaye inkweto z'umukara, ipantaro y'umweru n'ikote ry'umukara.
11.Musoni Benjamin (ibumoso)
Musoni Benjamin uzwi cyane nka Ben, ni umwe mu bayobozi ba Moriah Entertainment group ikunze gufasha abahanzi ba Gospel mu bitaramo no mu bindi bikorwa binyuranye by'umuziki ndetse ni umwe mu bagize Shining stars yo muri Restoration church igizwe n'urubyiruko rukoresha ingingo zarwo mu guhimbaza Imana. Mu birori bya Groove Awards Rwanda 2017, Ben yari yambaye neza bibereye ijisho.
12.Noel Nkundimana
Noel Nkundimana ubusanzwe ni umuyobozi mukuru wa Radio Umucyo, Radio ya mbere ya Gikristo yatangiye gukorera bwa mu Rwanda. Noel Nkundimana ni we ukuriye akanama nkemurampaka muri Groove Awards Rwanda 2017. Mu birori biheruka yari yambaye beza ndetse aberewe.
13.Diana Kamugisha
Diana Kamugisha ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu muziki wa Gospel. Muri 2015 ni we wabaye umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda. Mu birori biheruka, Diana Kamugisha yaje yambaye neza aho yaje yitwaje ishakoshi y'umutuku ndetse yambaye n'ingofero y'umutuku.
14.Mercy Masika
Mercy Masika ni umwe mu bahanzi bakomeye mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atuye muri Kenya ari naho akorera umuziki. Ku nshuro ye ya mbere yari aje mu Rwanda, Mercy Masika yaje yambaye neza aho yari yikwije yambaye ikanzu igera ku birenge igezweho ku bagore.
15.Stella Manishimwe
Stella Manishimwe ni umwe mu bahanzikazi bahataniraga igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2017, gusa birangira igikombe gitwawe na Dinah Uwera. Muri ibi birori, Stella Manishimwe ubarizwa mu itorero rya ADEPR, yaje yambaye neza yikwije ndetse yajyanishije aho yari yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umuhondo wamureba ukabona araberewe.
URUTONDE RW'ABEGUKANYE GROOVE AWARDS RWANDA 2017
1. Umuhanzi w'umwaka: Israel Mbonyi
2. Umuhanzikazi w'umwaka: Dinah Uwera
3. Korali y'umwaka : Shalom choir (ADEPR Nyarugenge)
4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda: Jado Sinza
5.Indirimbo nziza y'umwaka: Ndaguhetse by Gisubizo Ministries
6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka: Imvugo yiwe by Bigizi Gentil
7. Indirimbo nziza ya Hiphop : Yaguhenda by MD
8. Indirimbo nziza y'amashusho: Yesu ni sawa by Beauty For Ashes
9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka: Shekinah Drama team
10. Ikiganiro cyiza cya Gospel kuri Radio: Gospel Image show/RBA Musanze
11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka : Shalom Gospel/Tv1
12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio): Peace Nicodem Nzahoyankuye
13.Urubuga rwiza rwa Gikristo: Ibyishimo.com
Ibyiciro 5 byatowe n'akanama nkemurampaka
1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo: Israel Mbonyi
2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi: Haragakiza Justin
3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho:Karenzo pro
4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda: Romulus Rushimisha
5. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor): Pastor Rushema Ephrem
REBA HANO 'YESU NI SAWA' YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y'AMASHUSHO
AMAFOTO; Lewis Ihorindeba-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO