Uvuze Emilia si benshi bamumenya, uyu ni umukobwa mushya muri muzika nyarwanda, uyu indirimbo ye ya mbere ikaba ari iyo yakoranye na Nizzo Kaboss, umusore ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys indirimbo yabo nshya bakaba barayise ‘Rumors’ ikaba indirimbo ya mbere yinjije Emilia muri muzika nyarwanda.
Emilia amazina ye asanzwe ni Uwimana Audrey. Ni inkumi yarangije amashuri yisumbuye muri 2016 mu ishuri rya Lycee de Kigali, akaba umufana ukomeye wa Bruce Melody mu Rwanda ndetse na Rihanna ku rwego rw’Isi nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere. Uyu mukobwa ngo umuhanzikazi afata nk’icyitegererezo kuri we ni Whitney Houston.
Rumors niyo ndirimbo ya mbere ya Emilia
Aganira na Inyarwanda, Emilia yavuze ko intego imuzanye muri muzika ari ugushyira itafari rye mu iterambere rya muzika nyarwanda. Iyi ndirimbo ye ya mbere yakoranye na Nizzo Kaboss bakayita Rumors yakozwe na Producer Davydenko ari nawe uri gufasha bya hafi uyu muhanzikazi. Tuganira na Davydenko yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi ya vuba bagiye gutangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo video yayo itazatindira abakunzi ba muzika.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA EMILIA NA NIZZO KABOSS ‘RUMORS’
TANGA IGITECYEREZO