RFL
Kigali

Antoine Hey Paul yahisemo ko 11 batsinzwe na Kenya bahura na Libya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/12/2017 11:47
3


Saa cyenda n’iminota 15 ku masaha ya Kigali (15h15’) ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi iraba ikina umukino wayo wa gatatu wo mu itsinda rya mbere (A) mu mikino ya CECAFA iri kubera muri Kenya. Abakinnyi babanjemo u Rwanda rutsindwa na Kenya ni bo bagaruka mu kibuga bahatana na Libya.



Ibi bije nyuma yuko ku mukino u Rwanda ruheruka kunyagirwamo na Zanzibar, Antoine Hey yari yahinduye ikipe ijana ku ijana avuga ko ari kugerageza abakinnyi be kuri buri mwanya bakinaho. Ndayishimiye Eric Bakame araba ari mu izamu anambaye igitambaro cya kapiteni, Manzi Thierry, Usengimana Faustin na Kayumba Soter baraba barinda izamu.

Eric Rutanga araba acungana n’uruhande rwose rw’ibumoso bisa neza na Iradukunda Eric Radou ku ruhande rw’iburyo. Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Manishimwe Djabel baraba batanga umusaruro hagati mu kibuga bityo Biramahire Abeddy na Mico Justin babazwe ibitego.

U Rwanda nyuma yo gukina imikino ibiri rumaze kwinjizwa ibitego bitanu (5) rukaba nta nota rufite mu itsinda rya mbere (A) kuko Amavubi arabarizwa ku mwanya wa nyuma.

Dore abakinnyi babanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Manzi Thierry 17, Usengimana Faustin 15, Kayumba Soter 22, Iradukunda Eric Radou 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Eric Rutanga Alba 20, Manishimwe Djabel 2, Mico Justin 12 na Biramahire Abeddy 7.

Libya XI: Ali Shniena (GK, 12), Ajbarah Saed 4, Aljamal Tariq 5, Sabdou Motasem 3, MaetouQ Ali 13, Albadri Faisal (C, 18), Mohammed Amhimmid 16, Taktak Muftah 11, Tubal Mohamed 7, Alharaish Zakaria 10 na Saeid Taher Saleh 19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    faustin arikubyica 2
  • freddy6 years ago
    Muraho amavubi byagenzute
  • freddy6 years ago
    Muraho ndikubaza niba amavibi yatsinze





Inyarwanda BACKGROUND