Kuri iy'isi, biragoye cyane ko abantu bose batunga indirimbo baguze. Aho bikorwa gutyo, biteza imbere cyane abahanzi bagatungwa n'ubuhanzi bwabo. Abatunze indirimbo bataguze baragirwa inama yo gucika kuri iyo ngeso kuko bafatwa nk'abajura.
Pasiteri Munishi Faustin ni umuhanzi ukomeye mu karere mu muziki wa Gospel. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1980, kugeza ubu afite album 10. Indirimbo ze nyinshi zikoreshwa hano mu Rwanda mu nsengero zinyuranye mu kuramya no guhimbaza Imana. Pastor Munishi ni ubwa mbere yari ageze mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi abyifuza ntibimukundire. Mu busanzwe avuga ko akunda cyane u Rwanda ndetse n'umukuru w'igihugu nyakubahwa Paul Kagame.
Pastor Munishi Faustin uba muri Kenya, gusa akaba akomoka muri Tanzania. Uyu mukozi w'Imana urambye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko amaze imyaka 37 mu muziki, yahanuye abakunda ibihangano by'abahanzi abasaba kujya bagura indirimbo zabo bakabona kuzitunga no kuzumva. Yakomeje avuga ko abazitunga bataraziguze ari abajura bityo bakaba batazajya mu ijuru. Yavuze ko uburyo bwiza bwo gutunga indirimbo bwateza imbere umuhanzi ari ukugura CD ye, atari bimwe benshi bakora byo gukura indirimbo kuri Youtube n'ahandi bazibonera ubuntu.
Ibyo gushima no kunengwa ku gitaramo Timamu yatumiyemo Munishi cyikitabirwa n'abantu mbarwa
Pastor Munishi yatangaje ibi ku Cyumweru tariki 3/12/2017 mu gitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' yatumiwemo n'umuhanzi Timamu Jean Baptiste wamurikaga album ye kane 'Turakomeje'. Ni igitaramo cyabereye ku Gisozi kuri Dove Hotel kitabirwa n'abantu mbarwa, gusa bacye bari bahari, bagize ibihe byiza cyane mu kuramya no guhimbaza Imana hamwe na Munishi, Timamu, Deo Munyakazi ndetse na Kingdom of God Ministries.
Munishi (ibumoso) mu gitaramo yatumiwemo mu Rwanda
Pastor Munishi ubwo yari amaze kuririmba indirimbo ze eshatu, yasabye abantu bari muri icyo gitaramo kujya bashyigikira abahanzi ba Gospel, bakagura indirimbo zabo kuko bifasha cyane abahanzi bakabona ubushobozi bwo kurushaho guhanga indirimbo nshya no gukora ibindi bikorwa bitandukanye by'umuziki kubw'inyungu z'umurimo w'Imana. Munishi yacyashye abatunze muri terefone zabo indirimbo z'abahanzi kandi bataraziguze, ababwira ko ari abajura ndetse ko batazajya mu ijuru.
Pastor Munishi hamwe na Timamu wamutumiye i Kigali
Pastor Munishi yagize ati: "Abantu mutunze indirimbo mutaguze, ni umuco mubi, muri abajura ntabwo muzajya mu ijuru". Pastor Munishi yatangaje ibi ubwo yari ahawe umwanya wo kumurika album nshya ya Timamu yitwa 'Turakomeje'. Yasabye abakunzi b'umuziki wa Gospel kujya bagura CD z'abahanzi bakunda kuko biteza imbere umuhanzi. Yasabiye Timamu umugisha kuba yaramutumiye mu Rwanda, ibintu yifuje kuva cyera, amwaturaho kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda.
Munishi ubwo yari ageze i Kanombe avuye muri Kenya
Munishi yishimiye cyane kugera i Kigali
Igitaramo Munishi yatumiwemo i Kigali kitabiriwe n'abantu mbarwa
UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU
Reba hano 'Wanamwabudu Nani' ya Munishi
REBA HANO 'YESU MAMBO YOTE' YA MUNISHI
TANGA IGITECYEREZO