RFL
Kigali

Abantu batunze indirimbo bataguze ni abajura ntabwo bazajya mu ijuru-Pastor Munishi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2017 14:46
0


Kuri iy'isi, biragoye cyane ko abantu bose batunga indirimbo baguze. Aho bikorwa gutyo, biteza imbere cyane abahanzi bagatungwa n'ubuhanzi bwabo. Abatunze indirimbo bataguze baragirwa inama yo gucika kuri iyo ngeso kuko bafatwa nk'abajura.



Pasiteri Munishi Faustin ni umuhanzi ukomeye mu karere mu muziki wa Gospel. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1980, kugeza ubu afite album 10. Indirimbo ze nyinshi zikoreshwa hano mu Rwanda mu nsengero zinyuranye mu kuramya no guhimbaza Imana. Pastor Munishi ni ubwa mbere yari ageze mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi abyifuza ntibimukundire. Mu busanzwe avuga ko akunda cyane u Rwanda ndetse n'umukuru w'igihugu nyakubahwa Paul Kagame.

Pastor Munishi Faustin uba muri Kenya, gusa akaba akomoka muri Tanzania. Uyu mukozi w'Imana urambye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko amaze imyaka 37 mu muziki, yahanuye abakunda ibihangano by'abahanzi abasaba kujya bagura indirimbo zabo bakabona kuzitunga no kuzumva. Yakomeje avuga ko abazitunga bataraziguze ari abajura bityo bakaba batazajya mu ijuru. Yavuze ko uburyo bwiza bwo gutunga indirimbo bwateza imbere umuhanzi ari ukugura CD ye, atari bimwe benshi bakora byo gukura indirimbo kuri Youtube n'ahandi bazibonera ubuntu. 

Ibyo gushima no kunengwa ku gitaramo Timamu yatumiyemo Munishi cyikitabirwa n'abantu mbarwa

Pastor Munishi yatangaje ibi ku Cyumweru tariki 3/12/2017 mu gitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' yatumiwemo n'umuhanzi Timamu Jean Baptiste wamurikaga album ye kane 'Turakomeje'. Ni igitaramo cyabereye ku Gisozi kuri Dove Hotel kitabirwa n'abantu mbarwa, gusa bacye bari bahari, bagize ibihe byiza cyane mu kuramya no guhimbaza Imana hamwe na Munishi, Timamu, Deo Munyakazi ndetse na Kingdom of God Ministries. 

Munishi

Munishi (ibumoso) mu gitaramo yatumiwemo mu Rwanda

Pastor Munishi ubwo yari amaze kuririmba indirimbo ze eshatu, yasabye abantu bari muri icyo gitaramo kujya bashyigikira abahanzi ba Gospel, bakagura indirimbo zabo kuko bifasha cyane abahanzi bakabona ubushobozi bwo kurushaho guhanga indirimbo nshya no gukora ibindi bikorwa bitandukanye by'umuziki kubw'inyungu z'umurimo w'Imana. Munishi yacyashye abatunze muri terefone zabo indirimbo z'abahanzi kandi bataraziguze, ababwira ko ari abajura ndetse ko batazajya mu ijuru.

Timamu

Pastor Munishi hamwe na Timamu wamutumiye i Kigali

Pastor Munishi yagize ati: "Abantu mutunze indirimbo mutaguze, ni umuco mubi, muri abajura ntabwo muzajya mu ijuru". Pastor Munishi yatangaje ibi ubwo yari ahawe umwanya wo kumurika album nshya ya Timamu yitwa 'Turakomeje'. Yasabye abakunzi b'umuziki wa Gospel kujya bagura CD z'abahanzi bakunda kuko biteza imbere umuhanzi. Yasabiye Timamu umugisha kuba yaramutumiye mu Rwanda, ibintu yifuje kuva cyera, amwaturaho kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

Munishi

Munishi ubwo yari ageze i Kanombe avuye muri Kenya

Munishi

Munishi yishimiye cyane kugera i Kigali

Dove Hotel

Igitaramo Munishi yatumiwemo i Kigali kitabiriwe n'abantu mbarwa

Munishi yageze bwa mbere mu Rwanda ashimira Imana ko ubuhanuzi yahawe bwasohoye anashimira Perezida Kagame

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

Reba hano 'Wanamwabudu Nani' ya Munishi

REBA HANO 'YESU MAMBO YOTE' YA MUNISHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND