Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo kwizihiza imyaka itanu kuva iserukiramuco rya Filime za Gikristo (Rwanda Christian Film Festival) rutangijwe mu Rwanda.
Ibi birori byabereye muri KCT (Kigali City Tower) kuva isaa kumi n'ebyiri kugeza isaa tatu z'ijoro. Kwinjira byari 2000Frw ku bantu bose na 5000Frw ku bantu binjiye ari babiri (couples) bagahabwamo n'icyo kunywa ku buntu. Abahanzi banyuranye barimo: Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Rene Patrick, Shekinah drama team, Maya na Papy Clever bafatanyije n'abari muri ibi birori kuramya no guhimbaza Imana. Tonzi, Alain Numa, Phanny Wibabara, Aimable Twahirwa, Patient Bizimana Manzi ukina filime na Clapton uzwi nka Kibonge muri Seburikoko ni bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro mu Rwanda bitabiriye ibi birori.
Ni ibirori byayobowe na Mazimpaka Jones Kennedy, Papa w'umunyarwenya Nkusi Arthur byitabirwa n'abantu batari bacye, bareba filime zitandukanye za Gikristo ndetse basobanurirwa urugendo rwa Rwanda Christian Film Festival kuva muri 2012 kugeza uyu munsi. Chris Mwungura ukuriye Rwanda Christian Film Festival yavuze ko akurikije aho yatangiriye ubwo abantu benshi batumvaga neza ibijyanye na filime, agatangiza iri serukiramuco nta baterankunga afite, kugeza ubu ngo hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho ndetse hakaba hari icyizere ko ejo ari heza.
Chris Mwungura watangije Rwanda Christian Film Festival
Aime Uwimana hamwe n'abandi banyuranye bahishuye ko filime ari uburyo bwiza abantu bakwiriye kujya banyuzamo ubutumwa buramba kandi bwafasha benshi mu buryo bwihuse. Chris Mwungura yashimiwe umurava agira mu guteza imbere filime za Gikristo bamusabira umugisha ku Mana. Chris Mwungura nawe yashimiye abantu bose bamushyigikiye mu muhamagaro w'ibijyanye na Filime za Gikristo anatangaza ko ibihugu binyuranye byo mu karere byamaze gutera ikirenge mu cye bikaba bigiye gutangiza iserukiramuco rya filime za Gikristo ndetse ngo i Burundi ho bamaze gutangiza iserukiramuco nk'iri, Kenya nabo ngo ni umwaka utaha wa 2018.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Israel Mbonyi
Papy Clever na Rene Patrick
Tonzi na Phanny Wibabara
Aimable Twahirwa
Patient Bizimana
Alain Numa wo muri MTN Rwanda
Chris Mwungura yashimiye abashyigikiye umuhamagaro we
Israel Mbonyi yaririmbye muri ibi birori
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bishimiye imyaka 5 Rwanda Christian Film Festival imaze mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO