Ingabire Habibah ni we munyarwandakazi uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 ari kubera muri Poland, ku itariki 16 Ugushyingo 2017 ni bwo uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda aherekejwe n’umuryango we wamugejeje ku kibuga magingo aya byamenyekanye ko mu bamuherekeje harimo n’umusore bakundana.
KANDA HANO UJYE KU IFOTO YA INGABIRE HABIBAH UKORE LIKE URABA UMUHAYE AMAHIRWE
Uyu musore ntabwo yakunze kugaragara mu mafoto yafashwe ubwo baherekezaga Ingabire Habibah, yihishaga bikomeye abafotozi gusa abakurikiranira hafi amakuru y'aba bombi bahamya ko yari yamuherekeje nk’umukunzi we. Uyu musore uzwi ku izina rya Kalima Vicky bivugwa ko yatangiye gukundana na Ingabire Habibah kuva biga mu mashuri yisumbuye cyane ko bose bize mu kigo cya ASJ KARAMA.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wabonye aya makuru yabwiwe n’abazi neza Habibah ndetse n’uyu musore ko bakundanaga kuva biga mu mashuri yisumbuye, ndetse nubu bakaba bakiri kumwe. Muri iyi minsi Vicky ni umwe mu bari gukangurira bikomeye abamukurikira gutora umukunzi we uhagarariye igihugu cy'u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational 2017. Iri rushanwa ryatangiye mu minsi ishize uzegukana ikamba azamenyekana tariki 1 Ukuboza 2017.
REBA AMAFOTO:
Vicky ni umwe mu bari baherekeje Habibah ubwo yerekezaga muri Poland yitabiriye amarushanwa ya Miss SupranationalVicky ni umwe mu bahangayikishijwe bikomeye no kwamamaza Habibah mu irushanwa arimo rya Miss Supranational 2017Uyu musore ashyigikiye bikomeye umukunzi weKu mbuga nkoranyambaga aba bombi baterana amagambo yuzuye ay'urukundoKu mbuga nkoranyambaga bahuriraho bahora bizezanya urukundo Urukundo ni rwogere...Habibah ati" Uru ni urukundo..."Arongera ati"Uyu aruta abanyu..."
TANGA IGITECYEREZO