Indirimbo Safi Madiba yakorananye n'umuhanzi wo muri Tanzania Ray Vanny ntirasohoka. Kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Ugushyingo, 2017 nibwo Bad Rama yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo yabahenze cyane kugira ngo ikorwe
Muri iki kiganiro kigufi twagiranye na Bad Rama yabajijwe n’umunyamakuru amafaranga baba baratanze ngo babashe gukorana na Ray Vanny indirimbo irinde irangira ariko yirinda kwerura ngo avuge umubare nyawo cyokora avuga ko agereranyije, ngo gukorana indirimbo na Ray Vanny byibuza byabatwaye akayabo k'ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari ya Amerika (15000$) arenga million 12 z'amanyarwanda.
Bad Rama yatangaje ko iyi ndirimbo yabahenze bikomeye
Yagize ati”indirimbo yaraduhenze cyane kubivuga ngira ngo nabyo si ngombwa ushobora kubivuga abantu bakagira ngo wabeshye cyangwa wiyemeye, gusa icyo nakubwira cyo indirimbo yaraduhenze…. Niba nibuka neza ngira ngo indirimbo iri hejuru y’ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari ya Amerika.” Iyi ndirimbo nshya ya Safi na Ray Vanny umusore ubarizwa muri Wasafi amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko yarangiye ndetse banamaze kuyifatira amashusho ari gutunganywa ikazasohoka mu minsi iri imbere.
REBA HANO IKIGANIRO SAFI N'ABAMUFASHA BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU
TANGA IGITECYEREZO